Minembwe: Ibitero bya “Drone” Bishinjwa FARDC Byahitanye Abasivili, Binangiza Radiyo n’Ibikorwaremezo
Mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 09/03/2026, agace ka Minembwe kari mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kongeye guhura n’ibitero bikomeye by’indege zitagira abapilote zizwi nka “drone”, abaturage bavuga ko zoherejwe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC). Ibyo bitero byahitanye abaturage benshi, binangiza ibikorwa remezo birimo n’iradiyo y’abaturage.
Amakuru atangwa n’abaturage batuye muri ako gace avuga ko urusaku rw’izo ndege n’urusaku rw’intwaro ziremereye byatangiye kumvikana mu masaha ya mu gitondo, bikurikirwa n’iturika ry’ibisasu mu bice bituwe cyane byo mu mujyi rwagati wa Minembwe.
Abatangabuhamya bavuga ko ibyo bisasu byaguye cyane muri centre, aho bivugwa ko hari hahungiye abaturage benshi baturutse mu mihana itandukanye ya Kalingi, Bidegu, Mikenke n’indi ikunze kuberamo imirwano. Bivugwa ko bamwe muri abo baturage bahise bahasiga ubuzima, mu gihe abandi bakomeretse, nubwo umubare nyakuri w’abahitanywe n’ibyo bisasu utaramenyekana kugeza ubu.
Ibyo bitero kandi byangije Radiyo TUUNGANE, iradiyo y’abaturage ikorera muri centre ya Minembwe, yari imaze igihe ifasha abaturage kubona amakuru no gutanga ubutumwa buhuza abaturage bo muri aka gace.
Umwe mu baturage watanze amakuru yagize ati:
“Aho ibisasu byaguye ni ahantu hari hahungiye abaturage benshi bavuye mu bindi bice byugarijwe n’imirwano. Ni agace gatuwe cyane kandi kari hafi y’ibikorwa by’ingenzi by’ubuzima n’uburezi.”
Centre ya Minembwe ifite ibikorwa byinshi by’ingenzi birimo amashuri abanza n’ayisumbuye, kaminuza, Ibitaro Bikuru bya Minembwe, ndetse n’ibikorwa by’amadini n’abihayimana bitanga ubuvuzi n’ubufasha ku baturage.
Kugeza ubu, nta mubare wemejwe w’abishwe cyangwa ibyangiritse muri ibyo bitero uratangazwa ku mugaragaro.
Minembwe ni kamwe mu duce tumaze imyaka myinshi twugarijwe n’intambara n’imvururu zishingiye ku moko na politiki mu burasirazuba bwa Congo. Aka gace kari muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kakunze kugarukwaho mu makimbirane ajyanye n’umutekano, ubutaka n’imiyoborere y’inzego z’ibanze.
Hari kandi amakuru avuga ku bufatanye hagati ya FARDC n’imitwe irimo FDLR, umutwe ugizwe ahanini n’abarwanyi bakomoka mu Rwanda basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu cyiswe Wazalendo.
Abaturage bo mu Minembwe bavuga ko ubuzima bwabo bumaze igihe kirekire bugoye kubera intambara idashira. Mbere y’ibi bitero bya drone, abaturage basanzwe baragotewe n’imirwano ibakikije, bigatuma batabasha kugera ku masoko cyangwa gukora ubucuruzi busanzwe bubafasha kubona ibibatunga.
Abaturage bavuga ko ibyo byatumye benshi babaho mu bukene bukabije n’inzara, mu gihe abandi bakomeje guhunga bakava mu byabo.
Nubwo amakuru akomeje gutangwa n’abaturage ku byabaye muri Minembwe, kugeza ubu inzego za Leta ya Congo ntiziratangaza ku mugaragaro icyo zivuga kuri ibi bitero bivugwa ko byahitanye abasivili ndetse bikangiza ibikorwa by’abaturage.







