Minembwe: Ihuriro ry’Ingabo za Leta ryasubijwe inyuma, MRDP-Twirwaneho na M23 byongera gufata igenzura ry’ibice bikomeye
Amakuru aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, muri teritwari ya Minembwe, intara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko kuri uyu munsi nta mirwano yabaye, nyuma y’iminsi myinshi yari ishize habera imirwano ikaze mu bice bitandukanye by’aka gace.
Ibi bibaye mu gihe ejo hashize, ku wa 24/02/2026, imirwano yamaze umunsi wose mu duce twa Bidegu na Kalingi, ndetse no ku misozi ya Rundu, aho impande zihanganye zarwanishije intwaro ziremereye n’izoroheje.
Umwe mu batuye muri ako gace yabwiye Minembwe Capital News ko uyu munsi utandukanye n’indi minsi yari ishize, kuko nta bitero byagabwe mu mihana ituwe n’Abanyamulenge, nk’uko byari bimaze kuba akamenyero. Yagize ati:
“Uyu munsi nta mirwano yabaye. Haratekanye, ibintu birasanzwe ugereranyije n’uko byari bimeze ejo.”
Andi makuru aturuka aho imirwano yabereye agaragaza ko mu gace ka Kalingi, ingabo z’uruhande rwa Leta zasubijwe inyuma, zisunikwa zigana i Mutunda na Bicumbi. Mu mirwano yabereye i Rundu no mu Bidegu, bivugwa ko zambukijwe uruzi rwa Rwiko.
Kugeza ubu, amakuru ava hafi y’aho imirwano yabereye yemeza ko ibice bya Bidegu, Rundu na Kalingi biri mu maboko ya MRDP-Twirwaneho ku bufatanye n’umutwe wa M23. Iyi mitwe yombi isanzwe agenzura kandi ibindi bice byinshi bya Minembwe, birimo Mukoko na Nyaruhinga.
Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ririmo ingabo zayo zizwi nka FARDC, rifatanyije n’ingabo z’u Burundi, umutwe wa Wazalendo, FDLR, abacanshuro, Imbonerakure, ndetse n’ingabo za Angola, nk’uko amakuru abitangaza.
Iri huriro rimaze ibyumweru birenga bitatu rigaba ibitero mu mihana ya Minembwe ituwe n’Abanyamulenge, rikoresheje uburyo butandukanye bw’imirwano, burimo ibitero by’indege zitagira abapilote (drones), indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi Su-25, kajugujugu za gisirikare, ndetse n’ibitero byo ku butaka hifashishijwe imbunda ziremereye zirimo iza rutura.
Akarere ka Minembwe gaherereye mu misozi miremire kandi igoye kugeramo, bigatuma imirwano ihabera igira imiterere yihariye, aho gufata no gusubirana ibice biterwa ahanini n’ubushobozi bwo kugenzura imisozi n’inzira z’ingenzi zihuza uturere dutandukanye.
Mu mateka y’aka gace, umutekano muke umaze imyaka myinshi, aho imitwe yitwaje intwaro itandukanye—iyegamiye kuri Leta n’iyigenga—yakunze kuhahurira mu mirwano ishingiye ku bibazo by’umutekano, politiki n’amoko. Ibi byagiye bigira ingaruka zikomeye ku baturage, by’umwihariko abatuye mu mihana ituwe n’Abanyamulenge.
Nubwo kuri uyu munsi hatabaye imirwano, abatuye Minembwe bakomeje kubaho mu bwoba, bibaza niba ituze ry’uyu munsi rizakomera cyangwa niba imirwano ishobora kongera kubura umwanya uwo ari wo wose.
Icyakora, kuba hari ibice bivugwa ko byongeye kugenzurwa na MRDP-Twirwaneho na M23 bishobora guhindura isura y’iyi ntambara mu minsi iri imbere, cyane cyane mu bijyanye n’imiyoborere y’utwo duce n’ikorwa ry’ibikorwa bya gisirikare muri rusange.





