Minembwe: MRDP-Twirwaneho na M23 Bahaye Isomo Rikomeye Ingabo za FARDC n’Abambari Bayo
Amakuru aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, muri teritwari ya Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), avuga ko ibitero byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta hamwe n’abafatanyabikorwa bayo byasubijwe inyuma mu bice bya Bidegu na Kalingi.
Nk’uko amakuru abivuga, ibi bitero byakozwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24/02/2026, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo. Byagabwe n’ihuriro ry’ingabo zirimo FARDC, ingabo z’u Burundi Wazalendo (FDLR), abacanshuro, ndetse n’imbonerakure z’u Burundi.
Ariko, MRDP-Twirwaneho na M23, barwanira abaturage babarwaniye, baha isomo rikomeye uruhande rwagabye ibitero ku baturage ba Banyamulenge.
Bumwe mu bahamya twahawe bugira buti:
“Nubwo ingabo z’irwana ku ruhande rwa Leta zatwitse amazu mu Kalingi, MRDP-Twirwaneho na M23 zabahaye isomo rikomeye. Babakubise, babambura ibikoresho byinshi bya gisirikare birimo imbunda n’ibindi bikoresho by’intambara.”
Ubuhamya bukomeza bugira buti:
“Ingabo z’u Burundi Wazalendo, FDLR, abacanshuro n’imbonerakure hamwe na FARDC, benshi bahasize ubuzima. Basubijwe inyuma batumva batabona.”
Aya makuru akomeza avuga ko, kuri ubu, MRDP-Twirwaneho na M23 birukanye uruhande bahanganye, babambutsa uruzi runini rwa Rwiko, rugabanya igice cy’i Rundu no hakurya mu bice byegereye Point Zero.
Ibi bikorwa byerekana ko imirwano muri Kivu y’Amajyepfo ikomeje kuba iy’ubukana, aho umutwe wa MRDP-Twirwaneho n’uwa M23 ukomeje guha isomo ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bayo, bifasha cyane mu kurengera abaturage ba Banyamulenge.





