Minisiteri y’Ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 05/02/2024, yatangaje k’u mugaragaro ko ingabo z’iki gihugu ko zananiwe gutsinda M23 ngo kuko ifashwa n’ibihugu by’ibituranyi.
N’ibyatangajwe n’ubuyobozi bukuru bw’iyi Minisiteri binyuze kuri minisitiri Jeans Pierre Bemba Gombo, aho yagize ati: “Nta gushidikanya M23 ifashwa n’ibihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda, biri mu byatumye M23 ikomeza kwigarurira ibindi bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.”
Jean Pierre Bemba, yakomeje avuga ko M23 igikomeje gufata n’ibindi bice ko ndetse isatira gufata u Mujyi mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru wa Goma.
Ati: “M23 irasatira gufata u Mujyi wa Goma, bafite imbunda bahawe n’ibindi bikoresho bya gisirikare nta kibitanga imbere. Dufite n’amakuru ko n’u mubare wabasirikare babo ukomeje kuba mwinshi.”
Ibi minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba Gombo, yabitangaje mugihe bikomeje gutangazwa ko ingabo za M23 ko za zengurutse u Mujyi wa Goma, harimo ko imihanda ihuza Goma na teritware zigera kuri zitatu, ifunzwe ikanagenzurwa na M23.
Gusa muri iki Gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yashize inyandiko hanze avuga ko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zikomeje kurasa ibisasu mu baturage baturiye Masisi, avuga ko ibyo M23 bahisemo kutabyihanganira, ari nabyo bituma bakomeje kwirukana ingabo za RDC.
Yagize ati: “Imirwano yakomeje kuva mu ijoro rya keye, ibice bituwemo n’abaturage benshi muri Mweso no mu nkengero zaho, bikomeje kuraswaho n’abarwanyi barwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, by’u mwihariko FDLR, FARDC Abacancuro, Wazalendo na SADC, bakoresheje imbunda ziremereye, drone ndetse n’ibibunda birasa kure.”
Kanyuka atiriwe acisha hirya yavuze ko M23 yahisemo ku dacyeceka ko kandi bazakomeza ku rwana k’u butarage.
Mu Cyumweru gishize M23 yari yashize itangazo hanze rivuga ko igiye gucyecekesha intwaro zose zitera imibabaro abaturage mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Kimwe ho perezida Félix Tshisekedi muri iki Gitondo cyo k’uwa Mbere, yashize inyandiko hanze akoresheje urubuga rwa X, akangurira Abaturage kuba umwe kugira ngo barwanye M23 bivuye inyuma.
Yagize ati: “Ndahagamagarira Abanyekongo mwese kuba umwe kugira ngo turwanye igitero cya M23, ifashwa n’u Rwanda.”
Tshisekedi yari amenyerewe mu majambo arimo ibitutsi ariko aha asa n’uwacishije make, abasesenguzi bavuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwa maze gutsindwa bidasubirwaho, butsinzwe na M23(Ingabo za Gen Sultan Makenga).
Bruce Bahanda.
Kwemera gutsindwa cane iyo utarwanira ukuri nubutwari.