
Minisiteri w’umutekano w’imbere mugihugu c’u Burusiya yasohoye impapuro zo guta muri yombi Karim Khan usanzwe ari umushinjacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC, ibi abikoze nyuma yuko uyu mucamanza asohoreye impapuro zo guta muri yombi President Vladimir Putin.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 20.05.2023, Isaac 9:55 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ahagana mukwezi kwa gatatu nibwo umucamanza Karim Khan yasohoye impapuro zo guta muri yombi President Vradimir Putin, nimugihe yamushinjaga gukorera ibyaha by’omuntambara mugihugu ca Ukraine.
Itangazo ryashishizwe hanze nibiro ntaramakuru bya Barusiya TASS. Mwiryo tangazo rivuga ko uyu Mwongereza w’umucamanza ukorera urukiko mpuzamahanga rwa ICC ko yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abanyabyaha bashakishwa na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mugihugu c’u Burusiya, ndetse kuri ubu ifoto ye iragaragara mu bubiko bw’amakuru bw’iriya Minisiteri.
Mukwezi kwa gatatu uyu mwaka Komisiyo ishinzwe iperereza mugihugu c’u Burusiya yari yatangaje ko irimo gukora iperereza kuri Khan waruheruka gushinja icyaha umuntu Putin bizwi ko ari umwere.
Uyu mushinjacyaha wa ICC yanakorwagaho iperereza ku cyaha cyo kugaba igitero ku muyobozi w’igihugu cy’amahanga ufite uburinzi mpuzamahanga.
Impapuro zita muri yombi Karim Khan zimugaragaza nk’umugabo wavukiye mu gace ka Edinburgh ho muri Ecosse wavutse mumwaka wa 1970, ariko izo mpapuro ntizigaragaza icyaha yoba yakoze kitari ugushinja President Vradimir Putin.
Leta y’u Burusiya yo yasabye gusa ko iki gihugu kigiye kumukoraho iperereza nyuma gato y’uko ICC yari imaze gutangaza ko yashyizeho impapuro zo guta muri yombi President Vladimir Putin kubera ibyaha ashinjwa byo kuvana ibihumbi by’abana b’abanya-Ukraine akabajyana mu Burusiya.
Putin yashyiriweho izo mpapuro ari kumwe na Maria Lvova-Belova ukuriye Komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’abana muri Perezidansi y’u Burusiya.
Uyu ashinjwa gufatanya na Putin kuvana abana 19,000 muri Ukraine bakabajyana mu Burusiya mu gihe intambara ikomeye yarimo isakiranya ibihugu byombi.




