Minisitiri Kayikwamba yajanye mu nkiko ibinyamakuru byamusebeje
Minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru rigaragaza ko yamaganye byimazeyo amagambo y’ibinyoma amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga amushinja ibitandukanye, anavuga ko agamije kumuharabika no kumutesha agaciro, ndetse no guhungabanya umuryango we.
Mu itangazo rye bwite, Kayikwamba yavuze ko ibyo birego byashatse kwangiza ibihe byari bikwiye kurangwa n’ibyishimo n’umutuzo mu muryango we. Yemeza ko bigamije kumwambura icyizere mu kazi ke no guca intege ijwi rye mu kubahiriza inshingano ahabwa n’igihugu.
Yagize ati: “Nshingiye ku kinyoma gikomeje gukoreshwa nk’intwaro, nemeje ko mfite inshingano yo kurinda umwana wanjye no gukomeza gukora akazi kanjye mu mutuzo n’umwete. Ku bw’ibyo, natanze uburenganzira ku biro by’amategeko byitwa ALTIUS biherereye i Buruseli mu Bubiligi kugira ngo bitangire gukurikirana abamparabitse mu bihugu bitandukanye harimo u Bubiligi, Suwede na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Amazina y’abantu bazakurikiranwa mu buryo bw’amategeko barimo: M. Pero Luwara, uyobora CPL TV ikorera mu Bubiligi, M. Emmanuel Banzunzi, ushinzwe urubuga Bishop National rukunze gukorera muri Suwede,
N’urubuga rwa CongoIntelligence.com
Kayikwamba yanatangaje ko hatekerejwe no gukurikirana izindi mbuga zagiye zifasha gukwirakwiza ayo mashusho n’amagambo y’ibinyoma, cyane cyane izungukira mu kuyatangaza. Avuga ko ibimenyetso byose byakusanyijwe n’abahesha b’inkiko kugira ngo batagira iperereza.
Yongeyeho ko iki gikorwa cye kibaye n’igisubizo ku ihohoterwa rikorerwa abagore, haba irishingiye ku magambo, ibitekerezo byuzuyemo ivangura cyangwa ibitutsi. Yagize ati: “Nta mugore, yaba uzwi cyangwa utazwi, ugomba gufatwa nk’intwaro mu ntambara y’amagambo cyangwa ibitekerezo bisebya.”
Mu gusoza, Kayikwamba Wagner yagaragaje ko muri iki gihe igihugu gihanganye n’intambara no kutagira amahoro, atiteguye gutwarwa n’ibihabanye n’inshingano ze nk’umuyobozi. Yatangaje ko yashinze itsinda ry’abanyamategeko gukomeza gukurikirana dosiye, we agakomeza kwiyegurira inshingano ze mu bwitange.
Tubibutsa ko ibi Thérèse Kayikwamba Wagner yabishyize hanze tariki ya 07/11/ 2025.






