Minisitiri Mutamba, wari mubavuga rikijana muri Leta y’i Kinshasa, isi yamubereye nto!
Inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahanguye ubushinjacyaha bukuru bw’iki gihugu ku geza murukiko minisitiri w’ubutabera Constant Mutamba, uwo bashinja kunyereza miliyoni 19 z’amadolari y’Amerika.
Ku cyumweru tariki ya 15/06/2025, ni bwo inteko ishinga amategeko yatoye ku bwiganze ko Mutamba agezwa mu butabera akaburana nk’imfungwa.
Abadepite 363 ni bo bari bitabiriye ayo matora, bemeza ko dosiye ya Mutamba igezwa mu rukiko. Ababyanze nabo ni 29 mu gihe 12 bo bifashe.
Uyu minisitiri w’ubutabera bamushinja icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’amadolari y’Amerika yari agenewe kubaka gereza y’i Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Ibyo aregwa, yarabihakanye ndetse kandi aanabisabira n’imbabazi, nubwo ibyavuga bitahawe agaciro.
Umushinjacyaha yasobanuye ko Mutamba ibyo yisobanuyeho byatumye arushaho gukekwa ibyo ashinjwa.
Nyamara Mutamba avuga ko ibyo ari gukorerwa ari akagambane gashingiye kubibazo afitanye n’abayobozi barimo umushinjacyaha mukuru.
Yagize ati: “Umushinjacyaha Mvonde ashaka kwihorera.”
Mu minsi mike ishize, Mutamba yari yavuze ko umuntu uzajya ahamwa no kunyereza umutungo wa Leta azajya akatirwa urwo gupfa.
Ni mu gihe kandi yashinjaga uyu mushinjacyaha Mvonde kuba yaranyereje amafaranga ahanini yari agenewe kubaka amazu akomeye afite, harimo ay’ibihumbi 900 by’amayero yaguze mu Bubiligi.
Kugeza ubu minisitiri Mutamba ntibyemewe gusohoka umujyi wa Kinshasa aho biteganywa ko agomba kwandika ibaruwa asezera guverinoma ya perezida Felix Tshisekedi, yamushyize muri izo nshingano yarafite nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye muri iki gihugu umwaka ushize.