Minisitiri Nduhungirehe Yagereranyije Icyakozwe na RDC kuri Gen. Ekenge n’Uburyo Habyarimana Yakingiye Ikibaba Mugesera
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye icyemezo cy’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) cyo guhagarika by’agateganyo Gen Maj Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’Ingabo za FARDC, agaragaza ko ari uburyo bwo kugerageza kuyobya umuryango mpuzamahanga, aho gukemura ikibazo nyir’izina cy’ingengabitekerezo y’urwango ikomeje kwigaragaza mu nzego zo hejuru z’igihugu.
Tariki ya 27/12/2025, Gen Maj Ekenge yagaragaye kuri Televiziyo y’Igihugu ya RDC atangaza amagambo yuzuyemo urwango, yibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi. Mu magambo ye, yagiye no kuvuga ko gushyingiranwa n’Umututsikazi bisaba kwitonda, ashingiye ku bitekerezo byuzuyemo ivangura n’ivanguramoko.
Ibyo byatumye ubutegetsi bwa RDC bushyirwaho igitutu gikomeye bituma tariki ya wa 28/12/2025 hafatwa icyemezo cyo kumuhagarika by’agateganyo mu nshingano ze. Icyakora, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko iki cyemezo kitagambiriye guca burundu iyo myitwarire, ahubwo ari ukugira ngo isi ihumwe amaso.
Ati: “Guhagarika Gen Maj Sylvain Ekenge ku mwanya w’umuvugizi wa FARDC ni nko guhuma amaso umuryango mpuzamahanga, nyamara ingengabitekerezo ya Jenoside ikiri mu buyobozi bwa Leta. Ibi bitwibutsa uburyo Léon Mugesera yakingiwe ikibaba na Perezida Juvénal Habyarimana nyuma y’imbwirwaruhame yuzuyemo urwango yavugiye ku Kabaya mu mwaka wa 1992.”
Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko nyuma y’iyo mbwirwaruhame ya Mugesera, ubutabera bwashatse kumukurikirana, ariko ubuyobozi bukuru bwa MRND bumukingira ikibaba, bumufasha guhunga igihugu. Mugesera yaje kujya mu Burayi, nyuma ajya muri Canada aho yamaze imyaka myinshi, kugeza mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2012 ubwo yoherezwaga mu Rwanda gukurikiranwa n’ubutabera.
Yongeyeho ko muri icyo gihe Mugesera yavugaga ayo magambo, umutwe w’Interahamwe wari waramaze gushingwa kandi waratangiye kwica Abatutsi mu bice bitandukanye by’igihugu, birimo Kibilira, Mukingo, Murambi, Bugesera n’ahandi.
Bivugwa ko muri RDC hari ihuriro ry’imbaraga za politiki n’iza gisirikare zifite imizi mu ngengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, aho bavuga ko ishyaka UDPS riri ku butegetsi ryagiye rifatanya n’imitwe irimo iyo myumvire. Bavuga ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bufite imikoranire n’imitwe irimo CMC Nyatura, ifite imvano n’imyumvire isa n’iy’umutwe wa FDLR.
Umwe mu basesenguzi yagize ati: “CMC Nyatura ni ishami ry’urubyiruko rwa FDLR, rifite intego imwe yo kwanga no gutoteza Abatutsi.”
Ibyo bigaragazwa kandi n’imyitwarire ya bamwe mu bantu bakirwa mu nzego zo hejuru z’igihugu. Tariki ya 22/12/2025, Perezida Tshisekedi yakiriye Abanye-Congo baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jean-Claude Mubenga na Kalonji Kabamba wa Mulumba. Nubwo Leta ya RDC yavuze ko baganiriye ku bumwe n’ubusugire bw’igihugu, abazi imvugo n’ibikorwa by’aba bantu ku mbuga nkoranyambaga bahamya ko iyi nama yari igamije kubashyigikira.
Mubenga azwiho gutangaza amagambo akomeye y’urwango, aho yigeze kwita Abatutsi “inyenzi” ndetse agashishikariza Abanye-Congo kwica abantu bose bavuga Ikinyarwanda, ashimira imitwe yitwaje intwaro ibikora. Ibi byakomeje gushimangirwa n’uko mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda 2025, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yashimiye Mubenga ku ruhare rwe mu “rugamba rw’itangazamakuru”, amagambo benshi bafashe nk’ugushyigikira imvugo z’urwango.
Nubwo Leta ya RDC ikomeza kuvuga ko nta bwoko bwibasirwa, Minisitiri Nduhungirehe n’abandi basesenguzi bagaragaza ko ibimenyetso by’urwango n’ivangura bikomeje kugaragara buri munsi, haba mu mvugo z’abayobozi, mu bikorwa by’ingabo za FARDC n’imitwe bafatanya, no mu bikorwa byo ku mbuga nkoranyambaga.
Ku bwabo, guhagarika umuntu umwe ntibihagije; basaba ko habaho gukemura ikibazo mu mizi, no kwamagana ku mugaragaro ingengabitekerezo y’urwango aho iva ikagera, kugira ngo akarere n’isi muri rusange birinde kongera kugwa mu mateka mabi yamaze kwerekana ingaruka zayo.






