• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, December 31, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Minisitiri Nduhungirehe Yagereranyije Icyakozwe na RDC kuri Gen. Ekenge n’Uburyo Habyarimana Yakingiye Ikibaba Mugesera

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 30, 2025
in Regional Politics
0
RDC: Amagambo ya Gen. Sylvain Ekenge Avugwaho Gukangurira Urwango Yateje Impaka n’Imvururu mu Karere Kose
66
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Minisitiri Nduhungirehe Yagereranyije Icyakozwe na RDC kuri Gen. Ekenge n’Uburyo Habyarimana Yakingiye Ikibaba Mugesera

You might also like

RDC Yatakambiye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Ishinja u Rwanda Ibirego Bikomeye

“Muri Ingabo Nifuzaga Kugira”- Perezida Kagame Ashimira RDF n’Inzego z’Umutekano

Amarondo y’Ijoro Aravuza Ubuhuha mu Burundi, Impungenge ku Mutekano, Uburenganzira bwa Muntu n’Umwuka w’Umushyamirano n’u Rwanda Birushaho Kwiyongera

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye icyemezo cy’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) cyo guhagarika by’agateganyo Gen Maj Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’Ingabo za FARDC, agaragaza ko ari uburyo bwo kugerageza kuyobya umuryango mpuzamahanga, aho gukemura ikibazo nyir’izina cy’ingengabitekerezo y’urwango ikomeje kwigaragaza mu nzego zo hejuru z’igihugu.

Tariki ya 27/12/2025, Gen Maj Ekenge yagaragaye kuri Televiziyo y’Igihugu ya RDC atangaza amagambo yuzuyemo urwango, yibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi. Mu magambo ye, yagiye no kuvuga ko gushyingiranwa n’Umututsikazi bisaba kwitonda, ashingiye ku bitekerezo byuzuyemo ivangura n’ivanguramoko.

Ibyo byatumye ubutegetsi bwa RDC bushyirwaho igitutu gikomeye bituma tariki ya wa 28/12/2025 hafatwa icyemezo cyo kumuhagarika by’agateganyo mu nshingano ze. Icyakora, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko iki cyemezo kitagambiriye guca burundu iyo myitwarire, ahubwo ari ukugira ngo isi ihumwe amaso.

Ati: “Guhagarika Gen Maj Sylvain Ekenge ku mwanya w’umuvugizi wa FARDC ni nko guhuma amaso umuryango mpuzamahanga, nyamara ingengabitekerezo ya Jenoside ikiri mu buyobozi bwa Leta. Ibi bitwibutsa uburyo Léon Mugesera yakingiwe ikibaba na Perezida Juvénal Habyarimana nyuma y’imbwirwaruhame yuzuyemo urwango yavugiye ku Kabaya mu mwaka wa 1992.”

Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko nyuma y’iyo mbwirwaruhame ya Mugesera, ubutabera bwashatse kumukurikirana, ariko ubuyobozi bukuru bwa MRND bumukingira ikibaba, bumufasha guhunga igihugu. Mugesera yaje kujya mu Burayi, nyuma ajya muri Canada aho yamaze imyaka myinshi, kugeza mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2012 ubwo yoherezwaga mu Rwanda gukurikiranwa n’ubutabera.

Yongeyeho ko muri icyo gihe Mugesera yavugaga ayo magambo, umutwe w’Interahamwe wari waramaze gushingwa kandi waratangiye kwica Abatutsi mu bice bitandukanye by’igihugu, birimo Kibilira, Mukingo, Murambi, Bugesera n’ahandi.

Bivugwa ko muri RDC hari ihuriro ry’imbaraga za politiki n’iza gisirikare zifite imizi mu ngengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, aho bavuga ko ishyaka UDPS riri ku butegetsi ryagiye rifatanya n’imitwe irimo iyo myumvire. Bavuga ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bufite imikoranire n’imitwe irimo CMC Nyatura, ifite imvano n’imyumvire isa n’iy’umutwe wa FDLR.

Umwe mu basesenguzi yagize ati: “CMC Nyatura ni ishami ry’urubyiruko rwa FDLR, rifite intego imwe yo kwanga no gutoteza Abatutsi.”

Ibyo bigaragazwa kandi n’imyitwarire ya bamwe mu bantu bakirwa mu nzego zo hejuru z’igihugu. Tariki ya 22/12/2025, Perezida Tshisekedi yakiriye Abanye-Congo baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jean-Claude Mubenga na Kalonji Kabamba wa Mulumba. Nubwo Leta ya RDC yavuze ko baganiriye ku bumwe n’ubusugire bw’igihugu, abazi imvugo n’ibikorwa by’aba bantu ku mbuga nkoranyambaga bahamya ko iyi nama yari igamije kubashyigikira.

Mubenga azwiho gutangaza amagambo akomeye y’urwango, aho yigeze kwita Abatutsi “inyenzi” ndetse agashishikariza Abanye-Congo kwica abantu bose bavuga Ikinyarwanda, ashimira imitwe yitwaje intwaro ibikora. Ibi byakomeje gushimangirwa n’uko mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda 2025, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yashimiye Mubenga ku ruhare rwe mu “rugamba rw’itangazamakuru”, amagambo benshi bafashe nk’ugushyigikira imvugo z’urwango.

Nubwo Leta ya RDC ikomeza kuvuga ko nta bwoko bwibasirwa, Minisitiri Nduhungirehe n’abandi basesenguzi bagaragaza ko ibimenyetso by’urwango n’ivangura bikomeje kugaragara buri munsi, haba mu mvugo z’abayobozi, mu bikorwa by’ingabo za FARDC n’imitwe bafatanya, no mu bikorwa byo ku mbuga nkoranyambaga.

Ku bwabo, guhagarika umuntu umwe ntibihagije; basaba ko habaho gukemura ikibazo mu mizi, no kwamagana ku mugaragaro ingengabitekerezo y’urwango aho iva ikagera, kugira ngo akarere n’isi muri rusange birinde kongera kugwa mu mateka mabi yamaze kwerekana ingaruka zayo.

Tags: AbatutsiLeon MugeseraaRdcRwandaUrwango
Share26Tweet17Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

RDC Yatakambiye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Ishinja u Rwanda Ibirego Bikomeye

by Bahanda Bruce
December 30, 2025
0
RDC Yatakambiye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Ishinja u Rwanda Ibirego Bikomeye

RDC Yatakambiye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Ishinja u Rwanda Ibirego Bikomeye Guhera ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, ku Nama Nkuru y’Uburenganzira bwa Muntu i Genève,...

Read moreDetails

“Muri Ingabo Nifuzaga Kugira”- Perezida Kagame Ashimira RDF n’Inzego z’Umutekano

by Bahanda Bruce
December 30, 2025
0
“Muri Ingabo Nifuzaga Kugira”- Perezida Kagame Ashimira RDF n’Inzego z’Umutekano

“Muri Ingabo Nifuzaga Kugira”- Perezida Kagame Ashimira RDF n’Inzego z’Umutekano Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yashimye byimazeyo Ingabo z’u Rwanda...

Read moreDetails

Amarondo y’Ijoro Aravuza Ubuhuha mu Burundi, Impungenge ku Mutekano, Uburenganzira bwa Muntu n’Umwuka w’Umushyamirano n’u Rwanda Birushaho Kwiyongera

by Bahanda Bruce
December 30, 2025
0
Amarondo y’Ijoro Aravuza Ubuhuha mu Burundi, Impungenge ku Mutekano, Uburenganzira bwa Muntu n’Umwuka w’Umushyamirano n’u Rwanda Birushaho Kwiyongera

Amarondo y’Ijoro Aravuza Ubuhuha mu Burundi, Impungenge ku Mutekano, Uburenganzira bwa Muntu n’Umwuka w’Umushyamirano n’u Rwanda Birushaho Kwiyongera Mu majyaruguru y’u Burundi, cyane cyane muri Komine ya Kirundo...

Read moreDetails

Intambara yo muri RDC Ikomeje Gushyira Igisirikare cy’u Burundi mu Kaga Gakomeye

by Bahanda Bruce
December 29, 2025
0
Intambara yo muri RDC Ikomeje Gushyira Igisirikare cy’u Burundi mu Kaga Gakomeye

Intambara yo muri RDC Ikomeje Gushyira Igisirikare cy’u Burundi mu Kaga Gakomeye Intambara ikomeje kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyize igisirikare cy’u Burundi mu bibazo...

Read moreDetails

Minisitiri w’u Burundi Ushinzwe Imari Yagaragaje ko Ari Guterwa Ubwoba

by Bahanda Bruce
December 28, 2025
0
Minisitiri w’u Burundi Ushinzwe Imari Yagaragaje ko Ari Guterwa Ubwoba

Minisitiri w’u Burundi Ushinzwe Imari Yagaragaje ko Ari Guterwa Ubwoba Minisitiri w’Imari n’Itunganywa ry’Ubukungu mu Burundi, Dr. Alain Ndikumana, yatangaje ko ari gukorerwa iterabwoba rituruka ku buyobozi bwa...

Read moreDetails
Next Post
Mbere yo Guhunga Makobola, Ingabo za FARDC n’Iz’u Burundi Zayisahuye Zirayeza

Mbere yo Guhunga Makobola, Ingabo za FARDC n’Iz’u Burundi Zayisahuye Zirayeza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?