Minisitiri Nduhungirehe Yamaganye Imvugo za Patrick Muyaya kuri FDLR, Asaba RDC Kubahiriza Amasezerano Mpuzamahanga
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashyize umucyo ku byo yise kwijijisha no kugoreka ukuri bikorwa na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ikomeje gukerensa no guhakana ubukana n’uruhare rw’umutwe wa FDLR mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Ibi yabigarutseho nyuma y’amagambo yavuzwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, wavuze ko nyuma y’imyaka 32 FDLR idakwiye gufatwa nk’ikibazo ku Rwanda. Yagize ati: “Ese abagize FDLR bahunze u Rwanda mu 1994, nyuma y’imyaka 32 baracyari ikibazo ku Rwanda? Oya.”
Iyi mvugo, nk’uko Amb. Nduhungirehe yabigaragaje, igamije kuyobya uburari no gupfukirana imikoranire n’uyu mutwe washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yashimangiye ko ikibazo cya FDLR kitagomba gushingira ku myaka y’abayigize cyangwa umubare wabo, ahubwo gishingira ku ngengabitekerezo ya Jenoside uyu mutwe wubakiyeho kandi ugikomeje gukwirakwizwa.
FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) yashinzwe mu 2000, igizwe ahanini n’abari abasirikare ba FAR n’Interahamwe bahungiye muri RDC nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuva icyo gihe, uyu mutwe wakomeje kwiyubaka no gushaka abanyamuryango bashya, ubarizwa cyane mu mashyamba ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
U Rwanda rwagiye rugaragaza kenshi ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba ufite intego yo guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda no gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni mu gihe kandi raporo zitandukanye zagaragaje imikoranire hagati y’uyu mutwe n’ingabo za RDC (FARDC) mu bihe bitandukanye.
Tariki ya 21/03/2024, mu biganiro bya Luanda byahuje abaminisitiri b’u Rwanda na RDC biyobowe na Angola nk’umuhuza, uwari Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, yemeye ku mugaragaro ko FDLR igomba kurandurwa burundu.
Mu itangazo ryasohotse nyuma y’iyo nama, hemejwe ko FDLR igomba gusenywa, bityo u Rwanda rukabona gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi rwashyizeho mu rwego rwo kwirinda ibitero by’uyu mutwe.
Icyakora, Amb. Nduhungirehe yibukije ko hashize iminsi ibiri gusa, Lutundula yaje guhakana ko FDLR ibaho, mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa, anabaza aho abarwanyi b’uyu mutwe baherereye. Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cy’ubushake buke bwa politiki mu kurandura ikibazo cya FDLR.
Mu kwezi kwa Cyenda 2024, ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FARDC yatangaje ko iri gutegura ibitero ku birindiro bya FDLR. Gusa, nk’uko byagaragajwe n’u Rwanda, ibyo bikorwa byaje kudindira bitewe no kuba hari amakuru y’ibanga yamenyekanye mbere y’igihe.
Tariki ya 31/10/2024, abahagarariye inzego z’umutekano z’u Rwanda, RDC na Angola bahuriye i Luanda bemeranya ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ibikorwa yo kurandura FDLR izwi nka CONOPS (Concept of Operations). Iyi gahunda yaje kwemezwa n’abaminisitiri b’ibihugu bitatu tariki ya 25/11/2024.
Gahunda ya CONOPS yaje no gushyirwa mu masezerano ya Washington yashyiriweho umukono muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho kurandura FDLR byashyizwe mu ngingo z’ingenzi zigamije kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.
Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko guhakana ko FDLR ibaho cyangwa kuyifata nk’ikibazo kidafite uburemere ari uburyo bwo gutesha agaciro ayo masezerano no kugaragaza ubushake buke mu kuyashyira mu bikorwa.
U Rwanda rwakomeje gutsimbarara ku cyemezo cyarwo cyo kudakuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe FDLR igihabwa intebe n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Rugaragaza ko ikibazo atari umubare w’abarwanyi b’uyu mutwe, baba ibihumbi bike cyangwa byinshi, ahubwo ko ari ingengabitekerezo ya Jenoside n’umuyoboro w’imitwe yitwaje intwaro ishobora kongera guteza umutekano muke.
Mu gihe Akarere k’Ibiyaga Bigari kakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke, ingingo yo kurandura FDLR ikomeje kuba ishingiro ry’ibiganiro bya dipolomasi n’amasezerano mpuzamahanga agamije amahoro arambye.
Imvugo z’abayobozi bamwe ba RDC zisa n’izigamije gupfobya ikibazo, zigaragaza icyuho hagati y’ibyemezo byafatiwe mu nama mpuzamahanga n’ibikorwa bifatika ku butaka. Ku ruhande rw’u Rwanda, hashimangirwa ko amahoro arambye adashobora kugerwaho mu gihe umutwe washinzwe n’abasize bakoze Jenoside ugikomeje kubaho no kubona ubufasha mu buryo butaziguye cyangwa buziguye.





