Minisitiri Nduhungirehe yanenze Dr Denis Mukwege ku makuru yatangaje ariko ntiyagaragaza ababigizemo uruhare
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yamaganye uburyo Dr Denis Mukwege, Umuganga ukomeye wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo akaba n’uwahawe igihembo cy’Amahoro cya Nobel, yatangaje amakuru ku bwicanyi bwakorewe ku kigo nderabuzima cya Byambwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ariko ntiyagaragaza ababukoze cyangwa ngo ashingire ku makuru yuzuye.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ukuri ku bwicanyi bukorerwa mu Burasirazuba bwa Congo kudakwiye kujya mu magambo adafite ishingiro, cyane cyane iyo atangajwe n’uwari ukwiye gukoresha ijambo mu gushishikariza abayobozi ba Congo gukora iperereza ryimbitse no kugaragaza ukuri. Yagize ati:
“Biratangaje kubona umuntu ufite ububasha n’ijambo rihambaye ku rwego mpuzamahanga yamagana icyaha gikomeye nka kiriya, ariko ntagaragaze ababigizemo uruhare. Kuba atabitangaje bituma habaho urujijo n’isesereza ry’amakuru adafite gihamya.”
Mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu tariki ya 15/11/2025, abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku Kigo Nderabuzima cya Byambwe, bahitana abaturage bari bahari babarirwa muri 29 irenga Ubu bwicanyi bwakwirakwiye mu itangazamakuru ryo mu karere no mu mahanga, havugwa gutakamba kw’abaturage bakomeje kwibasirwa.
Ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika, aya makuru bayakiranye agahinda, cyane ko kiriya kigo nderabuzima giherereye mu bigo bifasha abaturage benshi mu gace kabarizwamo imitwe yitwaje intwaro.
Ibiro by’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi byasohoye itangazo rihamagarira ubutegetsi bwa RDC gukora iperereza ryihuse, rigamije gutanga ubutabera no kugarura icyizere mu baturage.
Izi mpaka zivuzwe hagati ya Minisitiri Nduhungirehe na Dr Mukwege zije zongera umushyamirano mu mubano umaze imyaka myinshi ugaragaramo ukwitana ba mwana hagati ya Kigali na Kinshasa, cyane cyane ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
U Rwanda ntiruhwema kugaragaza ko inkomoko y’umutekano muke ari imitwe ifite intego zo guhungabanya umutekano warwo, irimo FDLR n’indi mitwe ikorera mu mashyamba ya Kivu zombi. Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Congo bukomeje kwijundika ku Rwanda bubushinja ibyaha bijyanye no gushyigikira imitwe yo mu Burasirazuba, ibyo u Rwanda ruhakana.
Ibyatangajwe na Dr Mukwege bibonwa na bamwe nk’ibishobora kongera umurego mu gihe cya politiki y’akarere, cyane ko afatwa nk’umwe mu bantu bumvwa cyane mu mahanga ku bijyanye n’ihohoterwa n’ihungabana rikomeje kurangwa muri Congo.
Ubusabe bwashyizwe imbere n’inzego zitandukanye burasaba Leta ya Congo ibi bikurikira:
1.Gukora iperereza ryihuse kandi rigatangazwa mu buryo bugaragara
2.kurengera abaturage bo mu Burasirazuba, bakomeje kuba mu bwigunge n’ubwoba
3.kugaragaza ababigizemo uruhare kugira ngo haboneke ubutabera
Nubwo ubwicanyi bwa Byambwe bwakomeje kwamaganwa, inzego mpuzamahanga ziracyasaba ko amashyaka ya politiki, sosiyete sivile n’abahagarariye amadini bishyira hamwe mu kugera ku bwiyunge n’amahoro arambye mu gace kamaze imyaka myinshi mu ntambara.






