I Kisangani General Bolingo, niwe wakiriye Minisitiri w’intebe w’ungirije akaba na Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 05/08/2023, saa 11:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Gatandatu, Minisitiri w’intebe w’ungirije akaba na Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba Gombo, yagiye i Kisangani gusura ingabo zo muri Zone ya Gatatu y’ubwirinzi (Troisième Zone de dé de Fanse), aka karere ka Gatatu kakaba kagizwe n’intara ya Ituri, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu yamajy’Epfo,Manyema, Tshop, Haut Uéle ndetse na Bas Uéle.
Bwana Jean Pierre Bemba Gombo, akimara kugera Kisangani y’akiriwe na Gen Bolingo.
Minisitiri w’ingabo, Jean Pierre Bemba Gombo, yerekeje Kisangani avuye i Goma ahari ibiganiro bihuza igihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo na Republika ya Kenya. Ibi bihugu byombi bikaba byateye umukono wa Masezerano y’ubufatanye mubijanye n’iby’Agisirikare.
Aha Kisangani mw’ikambi y’igisikare ca RDC hakaba hari ingabo za Kenya zihamaze igihe gito zitoza igisirikare cya Congo Kinshasa. Zibakoresha amafunzo agamije kubatoza guhasha imitwe y’itwaje imbunda ikorera Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.