
Minisitiri w’ingabo, muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, J. Pierre Bemba Gombo, yemeje ko hari indege zagisirikare zitatu z’u Rwanda ziheruka kugaragara kumisozi ya Rutshuru.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 07.05.2023. Saa 10:25 am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Jean Pierre Bemba Gombo, Minisitiri w’ingabo muri leta ya Kinshasa, yatangarije itangaza makuru maze yemeza ko harindege zagisirikare za leta ya Kigali, ziheruka kugaragara zizenguruka mu kirere cyo muri teritwari ya Rutshuru.
Ibi bwana J.Pierre Bembe, akaba yarabihawe nabashinzwe umutekano ubwo yahuraga nurwego rw’igisirikare rushinzwe iperereza, maze Minisitiri wingabo nawe abigeza mu nama y’abaminisitiri yari iyobowe na President Félix Tshisekedi, ubwo bateranaga kw’itariki 5.03.2023.
Bemba yagize ati: “Ingabo za Leta ya Kigali(RDF), zikomeje kugaragara mu bice bimwe na bimwe kubutaka bwacyu. Ibi akaba ari ukwiyongera kw’imbaraga ziva mu Rwanda, kandi bagaragaye Kabuhanga nomuri Pariki y’igihugu ya Virunga. Indege zagisirikare zabo zitatu ( 3), za RDF zazengurutse kenshi muri Tshanzu, ho muri Teritware ya Rutshuru.”
Ubwo kandi Abaminisitiri baterana ga kandi i Kinshasa tariki ya 28.04.2023, Minisitiri wingabo Jean Pierre Bemba, muriyo nama yababwiye ko hari imbaraga zituruka mu Rwanda. Yagize ati: “Mu bice bimwe nka, cyane cyane muri Chanzu, Runyoni na Bigega, imbaraga nshya ziturutse mu Rwanda zahageze.”
Bemba yatanze, ayamakuru yemeza ko akubiye muri Raporo yabashinzwe iperereza ry’igisirikare cya leta ya Kinshasa, bikaba byarakusanyijwe kuva tariki ya 29.04.2023 kugeza tariki 02.05.2023. Président Tshisekedi, ubwo yari munama i Bujumbura, kumunsi w’ejo hashize tariki 06.05.2023, nibi yashingiyeho avuga ko u Rwanda rwarenze ku myanzuro y’amahoro, rutera igihugu cyabo, ngo rwitwikiriye M23.
Leta ya Kigali, igize igihe ihakana ibirego Kinshasa, ibarega ikavuga ko ahubwo leta ya Kinshasa, ifatanya numutwe witerabwoba wa FDLR, umutwe urimo abasize bakoze Genoside mu Rwanda mumwaka wa 1994, iyi Genoside ikaba yarakorewe Abatutsi.