Minisitiri w’Ingabo w’ungirije w’u Burusiya Timur Ivonav yafunzwe.
Ni byatangajwe n’ibiro bya perezida w’u Burusiya, aho byahise bivuga ko minisitiri w’ingabo w’ungirije w’u Burusiya Timur Ivonav, yatawe muri yombi.
Mu itangazo ibyo biro ryashize hanze rivuga ko uyu minisitiri akurikiranweho ibyaha byo kwakira ruswa ingana na $ 10.000.
Hari n’andi makuru yatanzwe n’ibitangaza makuru byo muri icyo gihugu, avuga ko minisitiri Ivonav akekwaho ibyaha byubugambanyi.
Umuvugizi w’ibiro bya perezida w’u Burusiya, Dmitry Preskov yasabye abaturage kwirinda amakuru y’ibihuha, bakizera atangazwa na leta.
Yanavuze ko perezida Vradimir Putin yamenyesheje ibyifungwa rya Ivonav mbere y’uko riba.
Urukiko rw’Akarere ka Basmanny i Moscow rwategetse ko akomeza kuba afunzwe mu gihe cy’amezi abiri.
Mu 2022, umuryango urwanya ruswa (ACF) washinzwe na Alexia Navalny wapfuye mu kwezi kwa 2 uy’u mwaka, yahoze ari umukuru wabatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burusiya, washinje Ivonav kugira uruhare mu migambi yaruswa mu gihe cy’ubwubatsi mu turere twa Ukraine twigaruriwe n’u Burusiya.
Minisitiri Ivonav, ahagana mu mwaka w’ 2016 yari ahagaririye ibikorwa by’ubwubatsi birimo no kubaka umujyi wa Mariopul.
Mu gihe ibi byaha byo muhama ashobora gufungwa imyaka igeze ku icumi n’itanu.
MCN.
Niyihangane