Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ingabo z’igihugu(Fardc), Jean-Pierre Bemba, yasoje uruzinduko rwakazi yari yagiriye muburasirazuba bwa Repiblika ya demokarasi ya Congo.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 13.06.2023, saa 9:10pm kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mugusoza uru ruzinduko, Minisitiri w’ingabo z’igihugu(FARDC), Jean-Pierre Bemba, yakoresheje inama i Goma. Ni nama yahuriwemo nabayobozi bomungabo za FARDC, EAC, ICGLR na MONUSCO.
Warubaye umunsi ugira kabiri w’uruzinduko rwe muburasirazuba bw’ikigihugu, nuruzinduko rwatangiye kuruyu wambere. Minisitiri w’ingabo, Jean-Pierre Bemba Gombo mukiganiro naba bayobozi b’inzego zirimo iza Monusco, FARDC, EAC ndetse na CIRGL, baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke muri Kivu y’Amajyaruguru, maze basezerana bose ko bagiye kugishakira igisubizo kirambye.
Nimugihe Sosiyete sivile yomuri Kivu yamajyaruguru, ivuga ko yiteze byinshi kuri uru ruzinduko rwa Minisitiri w’ingab mukugarura amahoro muburasirazuba bwa Repiblika ya demokarasi ya Congo, kandi ko biteze ko abavuye mubyabo bari bucugwe.
Uhagarariye amadini yagi kirisitu mu majyaruguru ya Kivu, umwepiskopi mukuru Joël Amurani, yavuzeko abayobozi b’amatorero basabye Minisitiri w’ingabo gufata ingamba zikumira imikorere y’imitwe Irimo “Wazalendo,” kugira ngo hatazaba kurwanya leta mugihe intambara izaba yarangiye.
Yongeyeho ko bamusabye gukurikirana Abasirikare bari ku rugamba, kugira ngo ibikenewe byose kuribo babashe kubihabwa, harimo ibiryo nibindi.
Musenyeri Amurani yagize ati: “Kugarura amahoro nicyo gisabwa kurusha ibindi kugira ngo ibikorwa byiterambere bije imbere. Minisitiri w’ingabo turamusaba gukora ibishoboka byose kugira ngo amahoro agaruke mu burasirazuba bwa Rdc, muri rusange”.
Muri uru ruzinduko rwa mbere, rwa Minisitiri w’intebe w’ungirije akaba na Minisitiri w’ingabo rwakorewe i Goma kuva yatangira imirimo, Bemba yageze nomubice bikunze kubera mo intambara ihanganishije inyeshamba zo mumutwe wa M23 nihuriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa nindi mitwe iyifasha harimo uwa FDLR Irimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda. Ibyo bice yageze mo akaba ari muri teritware ya Nyiragongo mugace ka Kimoka homuri Sake ndetse nomuri Kibumba.