
Kumurwa mukuru w’Intara ya Kivu Yaruguru, hateganijwe Inama idasanzwe izahuza aba Minisitiri b’ingabo bomubihugu bigize EAC.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 08.04.2023, saa 5:50PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, nuko mu mujyi wa Goma, muntara ya Kivu y’Amajyaruguru mugihigu ca Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), hateganyijwe inama izahuza ba Minisitiri b’ingabo bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba( EAC), iy’inama ikazabahuza vuba nkuko byatangajwe .
Nkuko byatangajwe iyo nama yatumijwe na Minisitiri w’ingabo mugihugu ca Republika ya democrasi ya Congo bwana J. Pierre Bemba, akaba aheruka kuza muri leta ya Kinshasa vuba, ibi yabisabishije guhera tariki ya 01.04.2023, ubwo yari mu nama y’umutekano i Bujumbura, yakurikiye iyahuje abagaba bakuru b’ingabo n’abashinzwe ubutasi muri leta ya Kinshasa (ANR).
Nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa leta ya President Félix Tshisekedi, mu nama y’Abaminisitiri yabaye kwitariki 07.04.2023, iyi nama y’abaminisitiri b’ingabo za EAC izaba igamije gusuzuma ikibazo cy’umutekano muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo, gukuraho urujijo rukomeye ruri hagati ya raporo z’abakuriye ubutasi muri aka karere no kureba kuri manda y’ingabo z’aka karere.
Kuri raporo y’inzego z’ubutasi z’ibihugu bya East Africa community ( EAC), ntabwo Umuvugizi wa leta ya Kinshasa, yagaragaje aho i kibazo cy’umutekano muke uri muburasirazuba bw’ikigihugu giherereye, cyangwa ngo agaragaze niba ari ko izi nzego zose zidahuza.
Nk’uko uyu Muvugizi yakomeje abibwira abagize leta yavuze ko Minisitiri w’ingabo J. Pierre Bemba aremeza ko azakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano muke uri Muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo ( RDC).
Umutekano muke muraka karere ko muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo, watangiye kugarukamo agatotsi ahagana mumpera zumwaka wa 2021.




