Mw’ijoro ryo kw’itariki 09/10/2023, Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangarije umutwe wa Hamas ko igisirikare ce kigiye gukoresha uburyo bushoboka ‘bagatsinsura’ uyu mutwe Burundu ugashiraho.
Yabivuze muriri joro ryakeye rishira kuri uyu wa Kabiri, ni ubwo yagezaga ijambo ku banya-Israel ryatambutse kuri Televiziyo y’iki gihugu.
Kuva ku wa Gatandatu w’i Cyumweru gishize Israel y’injiye mu ntambara aho yagabweho ibitero n’umutwe wa Hamas wo muri Palestine, nyuma yo kuyigabaho ibitero bikomeye.
Kuri ubu abanya-Israel babarirwa muri 900 bamaze gupfira muri iyo ntambara, barimo 260 bishwe na Hamas ubwo bari mukirori c’umuziki.
Palestine ku rundi ruhande na yo imaze gutakaza abaturage babarirwa muri 690, kuva Israel itangiye kuyigabaho ibitero byo kwihimura.
Netanyahu, ati: ” Umutwe wa Hamas wasabye intambara, rero ugiye kuyibona.”
Yavuze ko kuba Igisirikare cya Israel kimaze iminsi itatu kigaba ibitero mu ntara ya Gaza ari intangiriro, ashimangira ko ibyo Israel iteganya gukora mu minsi iri imbere “bizashegesha ibisekuruza bizaza.”
Netanyahu kandi yagereranyije Hamas n’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kiislamu (ISIS), ashimangira ko uko uyu mutwe watsinzwe ari na ko na Hamas izahanagurwa ku ikarita y’Isi.
Kugeza ubu hari abanya-Israel babarirwa muri za mirongo bashimuswe na Hamas, ndetse ubuyobozi bw’uyu mutwe bwatanze umuburo w’uko bushobora kubica.
Netanyahu yavuze ko Israel izakora buri kimwe ku bw’aba bantu cyo kimwe no ku bw’ababuriwe irengero.
Yavuze ko kandi ko iminsi iri imbere ari iminsi igoye ku gihugu cye, gusa ashimangira ko nk’abanya-Israel bafite intego yo gutsinda.
Gusa hari impungenge ko mu gihe isi ikirangariye ku biri kubera muri Israel na Palestine ishobora kuzajya kwigarura isanga Putin w’Uburusiya ageze kure umugambi we wo kwiyomekaho Ukraine.
Hari abasesenguzi bakurikiranira hafi ibikomeje kubera mu Burayi no mu burasirazuba bwo hagati babona ko kuba ibihugu bikomeye nka Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa n’ibindi muri iyi minsi birangajwe no kwihorera kuri HAMAS bishobora guha Uburusiya icyuho cyo gucamo bukagera ku ntinzi mu ntambara bumazemo imyaka hafi ibiri (2) burwana na Ukraine.
Kuba biriya bihugu ari byo byafashaga Ukraine mu rugamba irwanamo n’Uburusiya none kuri ubu iyo nkunga ikaba yimukiye kuri Israel nibyo byazamuye izi mpungenge ko Putin nawe utaryamye ashobora guhita afatirana Ukraine.
Ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku ntambara zibera mu isi (ISW) cyatangaje ko uburyo abafashaga Ukraine kuri ubu bose bimukiye ku gufasha Israel biteye impungenge cyane.
Iki kigo kinemeza ko bimwe mu bihugu byafashaga Ukraine kuri ubu biri gushyirwaho igitutu cyo gufasha Israel n’abantu bitwikira umutaka wo gutabara nyamara mu by’ukuri benshi muri bo ngo bakaba ari abasanzwe bashigikiye Uburusiya.
Hari n’abadatinya kwemeza ko kiriya gitero cya HAMAS kuri Israel cyaba cyari cyarizweho ku bufatanye na bamwe mu bantu ba hafi b’Uburusiya bagamije kurangaza Amerika kuko ari yo ifasha Ukraine ku rugamba.
Umusesenguzi mu bya gisirikare w’Uburusiya witwa Yuri Fedorov nawe yatangaje ko HAMAS ikigaba igitero kuri Israel perezida Vladimir Putin yahise ategeka ingabo ze gukurikiranira hafi ibikorwa by’ingabo z’ibihugu byose bigize umuryango wa NATO mu rwego rwo kumenya ahashobora kuboneka icyuho cyo gucamo bagatsinda Uburayi bwose.
Leta zunze Ubumwe z’Amerika zahise zitangaza ko zifatanyije na Israel ndetse kuri ubu zamaze no koherereza Israel ubwato bw’indege z’intambara bwo kwifashisha mu kwihorera kuri HAMAS ku birindiro byayo muri GAZA .
Amakimbirane ya Isiraheli na Palesitine yavutse mu mpera z’ikinyejana cya 19. Mu mwaka wa 1947.
By Bruce Bahanda.
Tariki 10/10/2023.