• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Minisitiri w’intebe wa RDC yashyizeho gahunda Guverinoma ye izagenderaho, harimo no kurangiza intambara mu Burasirazuba bw’i ki gihugu.

minebwenews by minebwenews
June 12, 2024
in Regional Politics
0
Minisitiri w’intebe wa RDC  yashyizeho gahunda Guverinoma ye izagenderaho, harimo no kurangiza intambara mu Burasirazuba bw’i ki gihugu.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Minisitiri w’intebe wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yashizeho gahunda yo kurangiza intambara mu Burasirazuba bw’i ki gihugu.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nibyo Juduth Suminwa, minisitiri w’intebe wa RDC yavugiye mu muhango wo kwemeza Guverinoma nshya ya Kinshasa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11/06/2024, Suminwa yagaragaje ibizakorwa muri iyi myaka itanu azaba akuriye iyi leta.

Mu ijambo ry’uyu muyobozi, yavuze ibintu bitatu iyi Guverinoma izibandaho hagati ya 2024 na 2028.

Suminwa usanzwe ari inzobere mu bukungu, yavuze ko inkingi ya mbere ari uguhanga imirimo no kuzamura ubushobozi bw’ingo bwo guhaha ibizitunga muri ibi bihe by’izamuka ry’ibiciro rikomeye.

Yavuze ko ibi bigomba kugendana no gusaranganya ubukungu bw’igihugu mu buryo bukwiye kandi bungana hamwe n’icyerekezo kigari cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cya 2050 cyo kurandura ubukene.

Yagize ati: “Gusa, intambara zimitwe yitwaje intwaro zihora zigaruka zidindiza iterambere ry’ubukungu, hakiyongeraho ubukene, ubusumbane, n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere bikomeza kudidinza abaturage.”

Yakomeje avuga ati: “Nk’uko mu bizi igihugu cyacu cyatewe nabo hanze bituma miliyoni z’abaturage bacu baba mu buhungiro, bugarijwe n’imirire mibi, inzara n’agahinda.”

Yavuze ko leta ye igomba kugira icyo ikora byihutirwa mu gufasha abaturage bari mu kaga mu Burasirazuba, no gukora ibishoboka mu guhagarika ibitero iki gihugu cyagabweho n’abohanze no kugarura amahoro.

Ati: “Niyo mpamvu inkingi ya kabiri y’iyi Guverinoma igendanye no kurinda ubusugire bw’igihugu no kurinda abaturage n’ibyabo.”

Yakomeje agira ati: “Ayo angana na 20% by’ingengo y’imari y’iyi gahunda ya leta nshyasha.”

Gusa ntiyavuze ko leta ye izongera imbaraga mu mirwano ihanganyemo n’umutwe wa M23, mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati: “Tugiye gukora ibishoboka byose, tuyobowe na perezida Félix Tshisekedi, mu kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu.”

Inyaka irenga ibiri irashize intambara yubuye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, uy’u mutwe ukaba umaze kwigarurira ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ubutegetsi bwa Kinshasa buvuga ko bwatewe n’igisirikare cy’u Rwanda biciye muri M23, ibyo u Rwanda ruhakana rw’ivuye inyuma, hubwo rukavuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze genocide mu Rwanda mu 1994.

N’ubwo biruko hari ababona ko uyu mugore ashobora kuzana impinduka muri iki gihugu kimaze hafi imyaka 30 kiri mu ntambara. Tubibutsa ko Juduth Suminwa, minisitiri w’intebe wa RDC ari we wambere w’u mugore ukuriye leta mu mateka y’iki gihugu.

Leta ye igizwe ahanini n’abaminisitiri bo mu ihuriro rya union sacrée risanzwe ku butegetsi, bashingiye kuri ibi abasesenguzi bandi bavuga ko ntampinduka zitezwe kuri iyi leta nshya ku kibazo cya M23.

              MCN.
Tags: Gahunda nshya ya lete yeJuduth SuminwaMinisitiri w'intebe
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Ubutegetsi bw’u Rwanda bushinja ishami ry’ita ku mpunzi, UNHCR, ku beshya, menya ibyimbitse.

Ubutegetsi bw'u Rwanda bushinja ishami ry'ita ku mpunzi, UNHCR, ku beshya, menya ibyimbitse.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?