Minisitiri w’intebe w’u Bufaransa umaze amezi atatu ashyizweho, ibye byabayemo impaka.
Minisitiri w’intebe w’u Bufaransa, Michel Barnier, umaze amezi atatu ahawe izo nshingano ashobora kuvanwa kuri uwo murimo.
Ahar’ejo mu masaha yu mugoroba, tariki ya 04/12/2024, minisitiri w’intebe Barnier yagiye imbere ya televisiyo y’igihugu cy’u Bufaransa avuga ko ashobora kurokoka amatora yabaye ejo nyine hashize.
Ni mu gihe amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yari yatanze icyifuzo gisaba ko uwahoze mu bari mu biganiro bya Brexit ngo yaba yarakoresheje imbaraga zidasanzwe kugira ngo akoreshe ingengo y’imari ye nta matora abaye.
Bikaba biteganijwe ko aya mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ahuza imbaraga kugira ngo amukureho. Ibi bikaba biri mu bikomeje guhungabanya politiki y’iki gihugu kuva amatora yo mu kwezi kwa gatatu aciyemo ibice inteko ishinga mategeko bikongera igitutu kuri Macron.
Uyu minisitiri w’intebe ubwo yari imbere ya televisiyo y’igihugu, yagaragaje ko adashyigikiye igitekerezo cya perezida Emmanuel Macron udashaka ko yegura, hubwo ko akeneye ngo agumeho kugira ngo akemure ikibazo igihugu gifite, mu rwego rwo kwirinda akajagari.
Yanavuze kandi ko yiteguye kuganira n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ku ngengo y’imari, nubwo byavuzwe cyane ko atakaza amajwi, kandi ko yashakaga kwitandukanya n’u Bufaransa bukomeje guhungabana muri politiki , ariko we avuga ko nta makosa abifitemo.