Minisitiri w’intebe w’ungirije akaba na minisitiri w’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba Gombo, yageze i Goma, k’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uy’u munyacyubahiro ageze mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC, mu gihe imirwano ikomeje kubica bigacika, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, mu bice byo muri teritware ya Masisi na Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bya vuzwe ko Jean Pierre Bemba Gombo yageze i Goma mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 09/02/2024, minisitiri w’Ingabo ageze i Goma, avuye i Kinshasa, k’umurwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Biteganijwe ko Jean Pierre Bemba Gombo, aza gukorana ibiganiro n’ingabo ziri k’urugamba ndetse n’ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Jean Pierre Bemba Gombo, yari aheruka kubwira itangaza makuru i Kinshasa ko M23, ikomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe mu mirwano bahanganyemo n’ingabo abereye umuyobozi, ndetse muri cyo gihe, atangaza ko leta ye, ifite ubwoba ko u Mujyi wa Goma ufatwa na M23.
Yagize: “M23 ikomeje gusatira gufata u Mujyi wa Goma. Abo barwanyi bafite ibikoresho bahabwa n’ibihugu by’ibituranyi, ibyo turabizi kandi biri mu bituma bagira imbaraga zo kunesha igisirikare cyacu.”
Hari ha heruka kuba indi Nama y’u mutekano i Kinshasa yari yobowe na perezida Félix Tshisekedi, iyo Nama yigaga ku cyakorwa kugira ngo u Mujyi wa Goma, udafawa na M23.
Nyuma yabwo ingabo ninshi zoherejwe i Goma, ziva Kinshasa izindi mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
I Kinshasa aho Jean Pierre Bemba Gombo avuye, urubyiruko rw’Abanyekongo bakoze imyigaragambyo simusiga yamagana ibihugu bifasha M23, abakoze iyo myigaragabyo bitwaje ibyapa biriho inyandiko zishinja u Rwanda gushigikira M23.
N’imyigaragambyo byavuzwe ko yabereye mu ma Quartier aherereye muri komine ya Gombo yo mu Mujyi wa Kinshasa.
Mu mirwano yahuje M23 n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 08/02/2024, M23 y’igaruriye ibindi bice byo muri grupema ya Buhumba na Kibumba.
K’urundi ruhande hari ibindi bice M23 y’igaruriye byo muri teritware ya Masisi, mu mirwano yabaye mu Masha y’igicamunsi cyo ku wa Kane, harimo agace ka Kingi, Neenero na Jerusalem.
Uy’u munsi k’u wa Gatanu , kugeza ubu nta haravugwa imirwano. Gusa impande zihanganye zirebana ayingwe muri Axes zose.
Bruce Bahanda.