• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, December 29, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Minisitiri w’u Burundi Ushinzwe Imari Yagaragaje ko Ari Guterwa Ubwoba

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 28, 2025
in Regional Politics
0
Minisitiri w’u Burundi Ushinzwe Imari Yagaragaje ko Ari Guterwa Ubwoba
72
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Minisitiri w’u Burundi Ushinzwe Imari Yagaragaje ko Ari Guterwa Ubwoba

You might also like

RDC: Amagambo ya Gen. Sylvain Ekenge Avugwaho Gukangurira Urwango Yateje Impaka n’Imvururu mu Karere Kose

Abaturage ba Centrafrique bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu

U Bwongereza Bwafatiye Congo-Kinshasa Ibihano

Minisitiri w’Imari n’Itunganywa ry’Ubukungu mu Burundi, Dr. Alain Ndikumana, yatangaje ko ari gukorerwa iterabwoba rituruka ku buyobozi bwa sosiyete FOMI ikora ifumbire mvaruganda, imusaba gutanga amafaranga Leta itateganyije kandi atari mu masezerano yasinywe.

Ibi Minisitiri Ndikumana yabigarutseho ku itariki ya 27/12/2025, ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko asobanura umushinga wa Guverinoma wo kuvugurura ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2025/2026. Yaboneyeho umwanya wo kugaragaza impungenge ku mikorere imwe n’imwe ibangamira imiyoborere myiza n’ikoreshwa riboneye ry’umutungo wa Leta.

Minisitiri yavuze ko muri uku kwezi turimo, Minisiteri ayoboye yakiriye inyandiko 2 zivuye muri FOMI zisaba Leta kwishyura amafaranga bavuga ko angana n’agaciro k’ifumbire yatanze irenze ku yemejwe mu masezerano. Muri izo nyandiko, imwe isaba kwishyurwa amafaranga angana na miliyari 50,78 z’Amarundi (Fbu), ajyanye n’ifumbire bivugwa ko yatanzwe mu byiciro B na C by’umwaka wa 2025. Indi nyandiko na yo isaba kwishyurwa miliyari 6,83 Fbu ku ifumbire yatanze hagati y’icyiciro B cy’umwaka wa 2024 n’icyiciro A cy’umwaka wa 2025.

Dr. Ndikumana yashimangiye ko atazemera gutanga ayo mafaranga kuko atateganyijwe mu masezerano, anagaragaza ko abifata nk’igitutu n’iterabwoba bimushyirwaho. Yabajije ku mugaragaro inkomoko y’ayo mafaranga asabwa, agaragaza ko guharanira ukuri n’ubunyangamugayo bishobora kumushyira mu kaga, ariko ko yiteguye kubihagararamo.

Ati: “Mumbwire namwe niba ibi twabikora. None aka si akamaramaza? Njyewe nta muntu dupfa ikintu na kimwe, ariko ndashimira Imana yampaye imbaraga zo kuvuga ukuri. Iterabwoba ndaribona, ariko sinshidikanya ko ntacyo nzaba. Icyerekezo 2060 nzakibona neza. None se aya mafaranga ava he?”

Minisitiri yanenze ko mu Burundi hamaze igihe hagaragara akajagari mu ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta, ashimangira ko igihe kigeze cyo guhagarika burundu iyo mikorere, hagashyirwa imbere imiyoborere ishingiye ku mucyo no kubazwa inshingano.

Perezida wa Sena, Lt Gen Gervais Ndirakobuca, yashyigikiye Minisitiri Ndikumana, amwizeza ko Inteko Ishinga Amategeko imushyigikiye mu rugamba rwo kurwanya ruswa n’ubusahuzi. Yagaragaje ko kuvuga ukuri atari ibintu byoroshye mu muryango w’Abarundi, ariko ko ari yo nzira yonyine ishobora gutuma igihugu gitera imbere.

Ati: “Kugira ngo sosiyete yacu ihinduke, bisaba ko hagira abemera gushyira ukuri ahabona. Akenshi Abarundi ntibakunda ukuri, kandi hari n’igihe kukuvuga bigushyira mu kaga. Ariko ukuri gutinda kukagaragara. Turagushyigikiye, ntucike intege. Ibyo uri kuvuga ni ukuri kandi uri kurwanira umutungo wa Leta n’uw’abenegihugu.”

Sosiyete FOMI yashinzwe mu kwezi kwa kabiri umwaka wa 2019, hagamijwe kugabanya itumizwa mu mahanga ry’ifumbire mvaruganda no gufasha abahinzi bo mu Burundi kubona ifumbire ku giciro gito. Iyi sosiyete yashinzwe na Adrien Ntigacika, uzwi ku izina rya Ziranotse, umwe mu banyemari bakomeye mu gihugu.

Iyi dosiye ikomeje gukurura impaka zikomeye mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga, aho bamwe bayifata nk’ikizamini gikomeye ku bushake bwa Leta y’u Burundi mu kurwanya ruswa no guteza imbere imiyoborere ishingiye ku mucyo n’ubutabera.

Tags: BurundiIfumbireIterabwabaNdikumana
Share29Tweet18Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

RDC: Amagambo ya Gen. Sylvain Ekenge Avugwaho Gukangurira Urwango Yateje Impaka n’Imvururu mu Karere Kose

by Bahanda Bruce
December 28, 2025
0
RDC: Amagambo ya Gen. Sylvain Ekenge Avugwaho Gukangurira Urwango Yateje Impaka n’Imvururu mu Karere Kose

RDC: Amagambo ya Gen. Sylvain Ekenge Avugwaho Gukangurira Urwango Yateje Impaka n’Imvururu mu Karere Kose Mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)...

Read moreDetails

Abaturage ba Centrafrique bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu

by Bahanda Bruce
December 28, 2025
0
Abaturage ba Centrafrique bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Abaturage ba Centrafrique bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu Abaturage ba Repubulika ya Centrafrique bari mu bikorwa byo gutora Umukuru w’Igihugu, aho benshi bateze amaso kuri Perezida Faustin-Archange Touadéra,...

Read moreDetails

U Bwongereza Bwafatiye Congo-Kinshasa Ibihano

by Bahanda Bruce
December 28, 2025
0
U Bwongereza Bwafatiye Congo-Kinshasa Ibihano

U Bwongereza Bwafatiye Congo-Kinshasa Ibihano Mu cyemezo gikomeye, U Bwongereza bwakajije amabwiriza ajyanye no gutanga Visa ku baturage baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko...

Read moreDetails

Général Bunyoni Yimuriwe mu Bitaro Byigenga i Bujumbura Hagati y’Amakenga n’Ibibazo by’Ubuzima

by Bahanda Bruce
December 28, 2025
0
Général Bunyoni Yimuriwe mu Bitaro Byigenga i Bujumbura Hagati y’Amakenga n’Ibibazo by’Ubuzima

Général Bunyoni Yimuriwe mu Bitaro Byigenga i Bujumbura Hagati y’Amakenga n’Ibibazo by’Ubuzima Général Alain Guillaume Bunyoni, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, yimuriwe mu bitaro byigenga bya Kira...

Read moreDetails

Perezida Évariste Ndayishimiye Asaba Abarundi Kumusengera Mbere y’Amatora ya 2027

by Bahanda Bruce
December 28, 2025
0
Perezida Ndayishimiye Avuga ku Mutekano w’u Burundi, Agaragaza Impungenge ku Migambi y’u Rwanda

Perezida Évariste Ndayishimiye Asaba Abarundi Kumusengera Mbere y’Amatora ya 2027 Mu kiganiro yagiranye n’abaturage tariki ya 26/12/2025, mu ntara ya Muramvya, Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Évariste Ndayishimiye,...

Read moreDetails
Next Post
Noheli y’Amahoro mu Minembwe, Icyizere Gishya ku Banyamulenge Nyuma y’Imyaka Myinshi bari Mu ntambara

Rumenge Yashimiye MRDP–Twirwaneho ku Gushyiraho Ubuyobozi Bushya bwa Teritware

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?