Minisitiri w’u Burundi Ushinzwe Imari Yagaragaje ko Ari Guterwa Ubwoba
Minisitiri w’Imari n’Itunganywa ry’Ubukungu mu Burundi, Dr. Alain Ndikumana, yatangaje ko ari gukorerwa iterabwoba rituruka ku buyobozi bwa sosiyete FOMI ikora ifumbire mvaruganda, imusaba gutanga amafaranga Leta itateganyije kandi atari mu masezerano yasinywe.
Ibi Minisitiri Ndikumana yabigarutseho ku itariki ya 27/12/2025, ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko asobanura umushinga wa Guverinoma wo kuvugurura ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2025/2026. Yaboneyeho umwanya wo kugaragaza impungenge ku mikorere imwe n’imwe ibangamira imiyoborere myiza n’ikoreshwa riboneye ry’umutungo wa Leta.
Minisitiri yavuze ko muri uku kwezi turimo, Minisiteri ayoboye yakiriye inyandiko 2 zivuye muri FOMI zisaba Leta kwishyura amafaranga bavuga ko angana n’agaciro k’ifumbire yatanze irenze ku yemejwe mu masezerano. Muri izo nyandiko, imwe isaba kwishyurwa amafaranga angana na miliyari 50,78 z’Amarundi (Fbu), ajyanye n’ifumbire bivugwa ko yatanzwe mu byiciro B na C by’umwaka wa 2025. Indi nyandiko na yo isaba kwishyurwa miliyari 6,83 Fbu ku ifumbire yatanze hagati y’icyiciro B cy’umwaka wa 2024 n’icyiciro A cy’umwaka wa 2025.
Dr. Ndikumana yashimangiye ko atazemera gutanga ayo mafaranga kuko atateganyijwe mu masezerano, anagaragaza ko abifata nk’igitutu n’iterabwoba bimushyirwaho. Yabajije ku mugaragaro inkomoko y’ayo mafaranga asabwa, agaragaza ko guharanira ukuri n’ubunyangamugayo bishobora kumushyira mu kaga, ariko ko yiteguye kubihagararamo.
Ati: “Mumbwire namwe niba ibi twabikora. None aka si akamaramaza? Njyewe nta muntu dupfa ikintu na kimwe, ariko ndashimira Imana yampaye imbaraga zo kuvuga ukuri. Iterabwoba ndaribona, ariko sinshidikanya ko ntacyo nzaba. Icyerekezo 2060 nzakibona neza. None se aya mafaranga ava he?”
Minisitiri yanenze ko mu Burundi hamaze igihe hagaragara akajagari mu ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta, ashimangira ko igihe kigeze cyo guhagarika burundu iyo mikorere, hagashyirwa imbere imiyoborere ishingiye ku mucyo no kubazwa inshingano.
Perezida wa Sena, Lt Gen Gervais Ndirakobuca, yashyigikiye Minisitiri Ndikumana, amwizeza ko Inteko Ishinga Amategeko imushyigikiye mu rugamba rwo kurwanya ruswa n’ubusahuzi. Yagaragaje ko kuvuga ukuri atari ibintu byoroshye mu muryango w’Abarundi, ariko ko ari yo nzira yonyine ishobora gutuma igihugu gitera imbere.
Ati: “Kugira ngo sosiyete yacu ihinduke, bisaba ko hagira abemera gushyira ukuri ahabona. Akenshi Abarundi ntibakunda ukuri, kandi hari n’igihe kukuvuga bigushyira mu kaga. Ariko ukuri gutinda kukagaragara. Turagushyigikiye, ntucike intege. Ibyo uri kuvuga ni ukuri kandi uri kurwanira umutungo wa Leta n’uw’abenegihugu.”
Sosiyete FOMI yashinzwe mu kwezi kwa kabiri umwaka wa 2019, hagamijwe kugabanya itumizwa mu mahanga ry’ifumbire mvaruganda no gufasha abahinzi bo mu Burundi kubona ifumbire ku giciro gito. Iyi sosiyete yashinzwe na Adrien Ntigacika, uzwi ku izina rya Ziranotse, umwe mu banyemari bakomeye mu gihugu.
Iyi dosiye ikomeje gukurura impaka zikomeye mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga, aho bamwe bayifata nk’ikizamini gikomeye ku bushake bwa Leta y’u Burundi mu kurwanya ruswa no guteza imbere imiyoborere ishingiye ku mucyo n’ubutabera.






