
Ministre w’ubanye namahanga wa Kenya bwana Alfred Mutua, ubwo yari muruzinduko muri Leta z’Unze Ubumwe Za America, yavuzeko ingabo ze ziri muburasirazuba bwa RDC zitajanwe no kurasa M23 kandi ko zitazayirwanywa.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 26.04.2023, saa 6:35 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Alfred Mutua, ariwe Ministre w’Ubanye namahanga wa Kenya, mukiganiro yakoranye nitangaza makuru muri Leta z’Unze Ubumwe Za America, muriki kiganiro kandi cyarimo numunyamabanga wa America bwana Antony Blinken, yabivuze atarya umunwa yemeza ko ingabo z’igihugu cye ziri mubutumwa bwa Mahoro muburasirazuba bwa RDC ko zitajanwe kurwanya M23.
Muki kiganiro umunyamakuru Julian Pecquet, ukorera ikinyamakuru cya The Africa Report yamubajije ati: “Murateganya kurwanya M23 nk’uko Abanyekongo basa n’ababyifuza? Mwatubwira igishya mu biganiro byo kongera igihe cya EACRF?”
Minisitiri Mutua yasubije ati: “Ingabo zacu ziriyo ariko ntabwo ari ku bwo kurwana na M23. Ntabwo turiyo ngo turwanye M23 cyangwa undi wese. Twagiye kurema umwanya ushobora gutuma imitwe irwanya Leta ya RDC n’irwana na Leta ya RDC igira ibyumviro by’umutekano. kurubu bamwe mubarwanyi bari kurambika intwaro hasi kandi bari kujya ku meza y’ibiganiro.”
Ikindi yibukije ko M23 imaze imyaka myinshi, bityo ko ikibazo cyayo kitakemuka mu munsi umwe. Yagize ati: “Ni ingenzi kumenya ko M23 imaze imyaka myinshi bityo ntabwo ari ikibazo gito cyatangiye ejo, rero, turi gukorana kandi imishyikirano ya Nairobi irakomeje, urugendo rurakomeje.”
yatangaje ko biri mu nzira yo kwemerwa, kandi ngo yizeye ko Kenya itazakura ingabo zayo mu burasirazuba bw’iki gihugu mu gihe amahoro azaba ataraboneka. Ati: “Ku bijyanye n’ingabo z’akarere no kuzongerera igihe, ibyo biri mu nzira, kandi turizera ko bizaba. Kenya ntabwo iteganya gukurayo ingabo zayo kugeza ubwo tuzabonera igisubizo cyiza.”
Mu burasirazuba bwa RDC hari ingabo z’ibihugu 5 zibarizwa muri EACRF.





slots for free scatter slots on facebook casino
slot machine slots lotty manna