Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Budage, Annalena Baerbock, yangiwe ku nyura mu kirere cy’i gihugu cya Eritrea, indege yari mutwaye iza kugwa ku k’ibuga cy’indege cya Arabie Saoudite.
Bya vuzwe ko minisitiri Annalena yavuye mu Budage ari mu ndege ya Gisirikare yi gihugu cye, k’umunsi w’ejo hashize, k’uwa Gatatu, tariki ya 24/01/2024, aho yasuye ibihugu bitatu byo muri Afrika, aribyo Kenya, Sudan y’Epfo na Djibouti, nk’uko iy’inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru cya Deutsche Well, cyo mu Budage.
Pilote wari utwaye indege minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Budage yari arimo, yavuze ko yakiriye ubutumwa ubwo yarageze mu kirere cy’i Nyanja itukura, buvuga ko indege atwaye ya Airbus A321LR itemererwa kunyura muri Eritrea bitewe n’uko nta ruhusha ifite.
Ikinyamakuru cya Deutsche Welle cyatangaje ko indege yamaze isaha yose izenguruka hejuru y’inyanja itukura, nyuma yaho biba ngombwa ko igwa ku k’ibuga cy’indege cya Jeddah muri Arabie Saoudite.
Ubwo iy’i ndege yari maze kugera i Jeddah, umupilote wari uyi twaye yahaye itangaza makuru ikiganiro muri Jaddah, aba bwira ko bakoze ibishoboka byose basaba Guverinoma ya Eritrea kwemera ko banyuza indege mu kirere cy’i gihugu cyabo barabyanga.
Yagize ati: “Ntabwo Eritrea yatwemereye kunyura mu kirere cyabo n’ubwo twagerageje ku bibasaba.”
Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Budage, Annalena Baerbock, we yagize ati: “Ibi bibaho mu rugendo habaho ibintu bitari byitezwe, gusa icyingenzi ni uko umuntu aba agomba gushaka ubundi buryo, kugira yirwaneho.”
Bruce Bahanda.