
Leta ya ya Kinshasa yavuze ko itemeranya nibitangazwa n’abayobozi batandukanye b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC), ku nshingano z’Ingabo zigize uyumuryango ziri muburasirazuba bw’iki gihugu.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 29.04.2023, saa 9:50 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ibyakomeje gutangazwa nabamwe mubayobozi bagize umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC), bikomeje kuzana impaka nimugihe bamwe bemeza ko ingabo za EACRF zitagiye muri RDC kurwanya inyeshamba zomumutwe wa M23. Kuri iyi ngingo habyutse impaka canee mu mpera z’iki Cyumweru, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kinshasa akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije, Christophe Lutundula yagaragazaje ko kuvuga ko ingabo za EAC ziri muburasirazuba bwa RDC zidafite inshingano zo kurwanya imitwe y’iterabwoba, avuga ko ibi “Ari ukuvuga ibihabanye n’ibyaganiriweho kandi byanemejwe mubiganiro byabahuje abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC).”
Amagambo ya Minisitiri Lutundula ahabanye naya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, nimugihe aheruka muri Amerika ubwo yaganiraga niritangaza makuru yavuze ko Ingabo za EAC zoherejwe muri RDC zidafite ubutumwa bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.
Aya magambo ya Minisiiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Dr. Alfred Mutua asa n’ayari aherutse gutangazwa na President wa Tanzania, Samia Suluhu anyomoza abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bamaze igihe bavuga ko izi ngabo zagiye muri icyo gihugu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko M23.
Suluhu yavuze ko izo ngabo zagiye kubungabunga amahoro no gufasha impande zirwana mu Burasirazuba bwa RDC, gushyira intwaro hasi.
Nubwo Congo imaze igihe igaragarizwa ko ishobora kuba yarumvise nabi inshingano z’ingabo za EAC ikomeje kwakira ku butaka bwayo, Minisitiri Christophe Lutundula yongeye kugaragaza ko igihugu cye gishikamye ku byo cyatangaje.
Ati “Ntabwo twemeranya na we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, kubera ko ibyo yatangaje bihabanye n’itangazo ryashyizwe hanze umwaka ushize ku wa 21.04.2022. Uyu mwanzuro ni wo waharuye inzira ku biganiro bya Nairobi ndetse uzanamo n’ingingo y’igisirikare.”
“Ibi bihabanye na gahunda yemejwe n’ibiganiro by’i Luanda ku umwaka ushize. Bihabanye kandi n’ibikwiriye kuba bikorwa kugira ngo Ingabo z’Akarere zongere kugarura isura yazo, ibi nta musaruro bitanga kandi mugomba kubyicuza.”
Minisitiri Lutundula yakomeje avuga ko “igihugu cye cyamaze kumenyesha EAC ko hari amavugurura akenewe kugira ngo ingabo z’uyu muryango zihindurirwe inshingano hagamijwe ko zirushaho gutanga umusaruro.”
Lutundula yakomeje avuga ko nubwo igihugu cye gikomeje kutavuga rumwe n’abandi bayobozi bo muri EAC, nta gahunda gifite yo kuva muri uyu muryango nk’uko byari bimaze igihe bisabwa na bamwe mu baturage.
Guhera mukwezi kwa 12 umwaka ushize, EAC yohereje Ingabo mu Burasirazuba bwa Congo zo gufasha impande zirwana gushyira hasi intwaro no kuyoboka inzira z’ibiganiro, nk’uko byagiye bifatwaho umwanzuro n’inama z’abakuru b’ibihugu byo mu karere.
Icyakora, Congo yagiye itangaza ibitandukanye, ikavuga ko by’umwihariko ingabo za EAC zaje kurwanya inyeshamba zomumutwe wa M23.





horseshoe baltimore slots online slots bonus free online igt slots slots game free online
slot las vegas world free slots old vegas slots facebook real slots