Mitali wabayeho minisitiri wa siporo mu Rwanda yitabye Imana.
Mitali Protais wigeze kuba minisitiri w’Umuco na siporo muri guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 01/08/2025, ni bwo byamenyekanye ko Mitali yapfuye.
Bivugwa ko yaguye mu Bubiligi aho yari amaze igihe kirekire kibarirwa mu myaka 10 yarahahungiye.
Umuryango we, wemeje iby’uru rupfu rwe, uvuga ko yazize uburwayi.
Mitali Protais yayoboye ishyaka rya PL(Liberal Party) hagati ya 2007 na 2014, akaba kandi yarabaye na minisitiri w’umuco na siporo.
Nyuma yaje kugirwa ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, akaza guhungira mu Bubiligi.
Mu 2015 nyuma y’uko Mital yari yamaze guhunga, yashyiriweho impapuro zo ku muta muri yombi ashinjwa ibyaha birimo ubujura no kunyereza umutungo w’ishyaka yari abereye umuyobozi. Amafaranga ashinjwa kunyereza abarirwa muri miliyoni 50 z’Amanyarwanda.
Mitali apfuye afite imyaka 62 y’amavuko.