
I Goma, k’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Kane, tariki ya 23/12/2023, bakiriye Moïse Katumbi, waje muri gahunda yo kw’iyamamariza k’umwanya w’umukuru w’igihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, yahageze maze asezeranya abaturage ko mugihe bo mugirira icyizere bakamuha amajwi agatsinda ay’amatora ko yazakomeza igisirikare cya RDC.
Mw’ijwi rirenga Maïse Katumbi, ya bwiye abaturage baturiye i Goma ko ni bamutora azagura Indege z’intambara zigezweho zom’ubwoko bwa M16, zizafasha igisirikare ca FARDC gukomera kikaza gutsinda amahanga.
Yagize ati: “Nzagira igisirikare cya RDC ubukombe mwi’isi. Nzabagurira ibikoresho bigezweho kandi byakinyamwuga.”
Uy’u mukandida Moïse Katumbi, aheruka no gutangaza ko bimubabaje ngo nimugihe leta ya Kinshasa ihemba ingabo za Mahanga ifaranga ninshi kurusha iza FARDC. Ziriya Ngabo za mahanga zaje gufasha FARDC kurwanya M23, harimo iz’u Burundi na Wagner yaje iva mu Burusiya n’ahandi.
Gusa byavuzwe ko ubwo byari byitezwe ko Katumbi aza i Goma, bamwe muri Wazalendo bagerageje gushira amabuye mu Mihanda m’urwego rwo kurwanya Katumbi ni mugihe iryo tsinda rivuga ko Katumbi agirana isano n’u bwoko bw’Abatutsi. Nk’uko byumvikanye no muri video yabo Wazalendo bavuga ko u mudamu wa Moïse Katumbi ari u mututsi.

Bavuga bati: “Ntabwo dushaka Abatutsi. Abatutsi nibabi tugomba kubarwanya! U mudamu wa Moïse Katumbi akomoka mu Batutsi.”
Twabibutsako Amatora, muri RDC ateganijwe kuba tariki ya 20/12/2023.
Bruce Bahanda.