Mugihe byari byitezwe ko Moïse Katumbi, atangira gukora ingendo zigamije kwiyamamariza umwanya wumukuru w’igihugu izingendo zahagaritswe nubutegetsi Muntara.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 23.05.2023, saa 2:55 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nkuko byari byitezwe ko kuruyu wakabiri, Moïse Katumbi, atangira urugendo azenguruka intara ya Congo Central , yaje guhagarikwa nubuyobozi bw’iyintara bakoresheje umuhuza bikorwa kurwego rw’intara bwana Fiston Charles Lutonadio.
Katumbi akaba yahagaritswe kubwitegeko rya Guverineri w’intara ya Congo Central, Dr Guy Bandu Ndungidi, aho bivugwa ko yakoresheje bwana Fiston mukwandika urwandiko ruhagarika Katumbi Moïse.
Muguhagarika Katumbi Moïse, nkuko bigaragara munyandiko Guverineri ngo yashingiye kungingo 7 yitegeko nshinga rya 196 rigenga imyigaragambyo. Aha ubuyobozi bw’iyintara bwagaragarije abanyagihugu ko hari umutekano muke babona imbere mugihe uyumugabo yaba akoze ingendo nimugihe Katumbi nawe ari mubari bateguye imyigaragambyo iheruka kuba i Kinshasa.
Ikindi nuko aha muribi bice hari imitwe yitwaje intwaro iri mugukora ibitero byahato nahato bigahitana abanyagihugu hakaba hari nabaheruka kwicwa, abanyagihugu barenga 10 barimo nabashinzwe umutekano, nigitero cakozwe nabitwa Mabondo.
Ikindi ubuyobozi bw’iyintara bwagaragaje nuko abashinzwe umutekano muraka gace bashaka ubusugire bw’igihugu cabo nokurinda ko cobamo imivurungano.
Zimwe munyandiko zari zikubiye mubyo abayobozi bintara ya Congo Central banditse bagize bati : “Turashaka ko Inzego zishinzwe umutekano, zikora inshingano zabo, hakurikijwe ingingo ya 7.”
Izonyandiko zikomeza zisaba Maïse Katumbi, ati: “Wemere gusubika Ibikorwa byawe mumasaha 48h cangwa 72, numara kubona iyibagwa, kandi turagusaba kubaha urwego rwabashinzwe umutekano.”
Hakaba hategerejewe kubona uko Moïse Katumbi, aza kwerekana imyifatire ye nyuma yokubona itegeko rivuye kwa Guverineri w’intara ya Congo Central, Guy Bandu, washizweho mumwaka wa 2022.