Moïse Nyarugabo yageneye ubutumwa perezida w’u Burundi.
Uwahoze ari umudepite muri RDC, akaba n’umunyamategeko, Moïse Nyarugabo, yasabye perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ko mu gihugu cye hubahirizwa uburenganzira bw’impunzi z’Abanye-kongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, ninyuma y’aho zikomeje guhohoterwa aho zirimo gufungwa muri iki gihugu cy’u Burundi.
Ubu butumwa, Nyarugabo wo mu bwoko bw’Abanyamulenge, yabunyujije kurubuga rwe rwa x, aho yagize ati: “Nyakubahwa perezida w’u Burundi, mboherereje ubu butumwa nk’uburyo bwonyine bwo kubagezaho byihuse, ku byerekeye ifatwa ry’Abanyamulenge baba mu gihugu cyanyu, ryateguwe muri iki gitondo.”
Yavuze ko abo Banyamulenge bari gufungwa bakiriwe n’u Burundi nk’impunzi mu myaka ishize mu gihe abandi bahatuye nk’abanyamahanga bahafite ibyo bakora.
Nyarugabo yanagaragaje kandi ko urutonde rw’Abanyamulenge bamaze gufatwa bafatiwe mu ma Quartier atandatu y’i Bujumbura mu Burundi, harimo Nyabugete, Mutakura, Kamenge, Jabe, Mutanga-Nord, Kanyosha na Nyakabiga.
Ndetse kandi yavuze ko hari n’abafatiwe ku mupaka wa Gatumba uhuza RDC n’u Burundi, ku itariki ya 08/2/2025, batararekurwa n’ubu.
Ninyuma y’aho kandi ku cyumweru hafashwe abantu benshi ahanini biganjemo abavuga ururimi rw’ikinyarwanda, cyane cyane Abanyamulenge.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu bakorera mu gihugu cy’u Burundi, bavuga ko ibikorwa byo gufata abo bantu byabereye ahitwa i Buterere na Cibitoki, aho bafatwaga bagashyirwa mu bikamyo by’i gipolisi cy’u Burundi, ndetse hibazwa aho abafatwa barimo bajyanwa.
Gusa, kugeza ubu ntacyo ubutegetsi bw’u Burundi buragira icyo bubivugaho. Ariko muri iki gihugu hakomeje kwiyongera ibikorwa byo guhohotera abantu ndetse hakiyongeraho n’amagambo ateye impungenge avugwa nabamwe mu bayobozi b’iki gihugu.