• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, March 13, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Mojtaba Khamenei wa Iran Yaburiye Amerika na Israel ko Bazabazwa Intambara Barimo Kugaba ku Gihugu Cye

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
March 13, 2026
in World News
0
Mojtaba Khamenei wa Iran Yaburiye Amerika na Israel ko Bazabazwa Intambara Barimo Kugaba ku Gihugu Cye
61
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mojtaba Khamenei wa Iran Yaburiye Amerika na Israel ko Bazabazwa Intambara Barimo Kugaba ku Gihugu Cye

You might also like

Umwe mu Bayobozi Bakuru ba Iran Yandikiye Papa Leo XIV Amusaba Ubufasha mu Guhagarika Intambara mu Burasirazuba bwo Hagati

Perezida Trump Yatangaje ko Intambara iri muri Iran Ishobora Kurangira Vuba, Tehran Ishimangira ko Igihe Izarangirira Atari we Ukigena

Igitero cy’Indege za Israel i Tehran Cyavuzweho Gukora ku Biro bya Koreya ya Ruguru

Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran, Mojtaba Khamenei, yatangaje ko igihugu cye kizishyuza indishyi Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel ku byangijwe n’ibitero bikomeye ibi bihugu byagabye ku butaka bwa Iran mu mpera z’u kwezi kwa kabiri 2026.

Mu ijambo rikomeye yavugiye i Tehran, Mojtaba Khamenei yavuze ko Iran idashobora kwihanganira ibyangiritse n’amaraso y’abayobozi bayo n’abaturage bahasize ubuzima. Yavuze ko Amerika na Israel bagomba kwemera kwishyura ibyangijwe, bitaba ibyo Iran ikazafata ingamba zikomeye zirimo gufatira imitungo y’ibi bihugu no kuyangiriza aho iri hose ishobora kuyigeraho.

Tariki ya 28/03/2026 ni bwo Israel ifatanyije na Amerika yagabye ibitero bikomeye by’indege n’ibisasu ku hantu hatandukanye muri Iran. Aya mahano bivugwa ko yahitanye abayobozi bakuru b’iki gihugu barenga 40, barimo n’uwari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Ali Khamenei, wari unazwi nk’umwe mu bayobozi bakomeye bagize uruhare mu kuyobora Repubulika ya Kisilamu ya Iran mu myaka myinshi.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano za Iran avuga ko Mojtaba Khamenei yari mu bakomeretse muri ibyo bitero, nubwo yakize ibikomere nyuma yaho. Nyuma y’urupfu rwa se, ni bwo yahise afata inshingano zo kuyobora igihugu nk’Umuyobozi w’Ikirenga mushya.

Mu butumwa bwe, Mojtaba Khamenei yavuze ko Iran itazigera yemera ko amaraso y’abayobozi bayo aseseka ubusa. Yagize ati:
“Igihugu cyacu kizagira amahoro ari uko ubutabera bubonetse, kandi abazize ibi bitero bahorewe.”

Mu rwego rwo gushyira igitutu ku bihugu byayigabyeho ibitero, Iran yatangaje ko ishobora gukomeza gufunga Strait of Hormuz, umwe mu miyoboro y’ingenzi ku Isi inyurwamo peteroli.

Uyu muyoboro uherereye hagati ya Iran na Oman, kandi ni wo unyuzwamo hafi 20% bya peteroli yose icuruzwa ku Isi. Buri munsi, ubwato bunyuramo butwara utugunguru twa peteroli turi hagati ya miliyoni 16 na 21.

Ibihugu byinshi byo mu Muryango w’Ibihugu Bicuruza Peteroli ku Isi, Organization of the Petroleum Exporting Countries, birimo Saudi Arabia, Leta Zunze Ubumwe za Barabu Arab, Kuwait na Iran ubwayo, bikoresha cyane uyu muyoboro byohereza ibikomoka kuri peteroli cyane cyane ku masoko yo muri Aziya.

Abasesenguzi mu by’ubukungu mpuzamahanga bavuga ko gufungwa k’uyu muyoboro byagira ingaruka zikomeye ku isoko rya peteroli ku Isi, bikaba byazamura ibiciro byayo ku buryo budasanzwe.

Mojtaba Khamenei yavuze ko Iran itifuza gukomeza intambara igihe kirekire, ariko ko igomba kubanza kubona ubutabera. Yavuze ko igihugu cye cyiteguye guhagarika ibikorwa bya gisirikare igihe Amerika na Israel bazaba bahagaritse ibitero byabo kandi bakemera kwishyura ibyangijwe mu murwa mukuru Tehran no mu yindi mijyi yibasiwe.

Ati: “Intambara ishobora guhagarara, ariko ntabwo ishobora kurangira hatabayeho indishyi ku byangiritse n’ubutabera ku bapfuye.”

Umwuka mubi hagati ya Iran na Israel umaze imyaka myinshi, cyane cyane kubera gahunda ya Iran yo guteza imbere ingufu za nikleyeri n’uruhare rwayo mu gushyigikira imitwe irwanya Israel mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ku ruhande rwa Amerika, umubano wayo na Iran wajemo igitotsi kuva mu Iranian Revolution, ubwo ubutegetsi bwa Shah bwashyigikirwaga na Amerika bwahirikwaga hagashyirwaho Repubulika ya Kisilamu.

Kuva icyo gihe, ibihugu byombi byagiye bihangana mu bya politiki, ubukungu ndetse no mu bya gisirikare binyuze mu ntambara z’inyongera (proxy wars) zibera mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Ubu bwiyongere bw’umwuka mubi bushobora kongera guhungabanya umutekano w’akarere ndetse n’ubukungu bw’Isi muri rusange, cyane cyane mu bijyanye n’ingufu za peteroli n’ubucuruzi mpuzamahanga.

Tags: AmericaIranYaburiwe
Share24Tweet15Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Umwe mu Bayobozi Bakuru ba Iran Yandikiye Papa Leo XIV Amusaba Ubufasha mu Guhagarika Intambara mu Burasirazuba bwo Hagati

by Bahanda Bruce
March 13, 2026
0
Umwe mu Bayobozi Bakuru ba Iran Yandikiye Papa Leo XIV Amusaba Ubufasha mu Guhagarika Intambara mu Burasirazuba bwo Hagati

Umwe mu Bayobozi Bakuru ba Iran Yandikiye Papa Leo XIV Amusaba Ubufasha mu Guhagarika Intambara mu Burasirazuba bwo Hagati Mu gihe amakimbirane ya gisirikare hagati ya Iran, Israel,...

Read moreDetails

Perezida Trump Yatangaje ko Intambara iri muri Iran Ishobora Kurangira Vuba, Tehran Ishimangira ko Igihe Izarangirira Atari we Ukigena

by Bahanda Bruce
March 11, 2026
0
Perezida Trump Yatangaje ko Intambara iri muri Iran Ishobora Kurangira Vuba, Tehran Ishimangira ko Igihe Izarangirira Atari we Ukigena

Perezida Trump Yatangaje ko Intambara iri muri Iran Ishobora Kurangira Vuba, Tehran Ishimangira ko Igihe Izarangirira Atari we Ukigena Mu gihe amakimbirane akomeye akomeje kuzahaza akarere k’Uburasirazuba bwo...

Read moreDetails

Igitero cy’Indege za Israel i Tehran Cyavuzweho Gukora ku Biro bya Koreya ya Ruguru

by Bahanda Bruce
March 10, 2026
0
Igitero cy’Indege za Israel i Tehran Cyavuzweho Gukora ku Biro bya Koreya ya Ruguru

Igitero cy’Indege za Israel i Tehran Cyavuzweho Gukora ku Biro bya Koreya ya Ruguru Mu gihe amakimbirane akomeje gukaza umurego hagati ya Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika...

Read moreDetails

Ibihugu Bikomeye ku Isi Byatangiye Gutabara Abagenzi Bari Baheze mu Burasirazuba bwo Hagati

by Bahanda Bruce
March 10, 2026
0
Ibihugu Bikomeye ku Isi Byatangiye Gutabara Abagenzi Bari Baheze mu Burasirazuba bwo Hagati

Ibihugu Bikomeye ku Isi Byatangiye Gutabara Abagenzi Bari Baheze mu Burasirazuba bwo Hagati Mu gihe umutekano ukomeje guhungabana mu karere k’U burasirazuba bwo Hagati, ibihugu byinshi ku isi...

Read moreDetails

Perezida wa Irani Yasabye Imbabazi Ibihugu Bituranyi mu Gihe Ibitero bya Amerika na Israel Bikomeje

by Bahanda Bruce
March 8, 2026
0
Perezida wa Irani Yasabye Imbabazi Ibihugu Bituranyi mu Gihe Ibitero bya Amerika na Israel Bikomeje

Perezida wa Irani Yasabye Imbabazi Ibihugu Bituranyi mu Gihe Ibitero bya Amerika na Israel Bikomeje Intambara iri gukaza umurego mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati yakomeje gufata indi ntera,...

Read moreDetails
Next Post
Umwe mu Bayobozi Bakuru ba Iran Yandikiye Papa Leo XIV Amusaba Ubufasha mu Guhagarika Intambara mu Burasirazuba bwo Hagati

Umwe mu Bayobozi Bakuru ba Iran Yandikiye Papa Leo XIV Amusaba Ubufasha mu Guhagarika Intambara mu Burasirazuba bwo Hagati

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?