Ingabo z’umuryango wa bibumbye za Monusco ziri muburasirazuba bwa RDC zahakanye inkuru ivuga ko Colonel w’u Rwanda yafatiwe kubutaka bw’aCongo.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 11.06.2023, saa 1:15pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ibiro by’ingabo za Monusco, muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, byahakanye amakuru aheruka gutangwa n’ibinyamakuru byico gihugu ko hari Colonel w’u Rwanda witwa Ngendahimana uheruka gufatigwa kubutaka bw’aCongo Kinshasa.
Imbuga nkorananyambaga, zabamwe mu BanyeCongo zimaze iminsi zicaho amakuru ko uyu musirikare aheruka gufatwa n’itsinda rya Wazalendo n’a Nyatura kuri hoteli yitwa Mont Songa muri Rutshuru.
Ni amakuru atarigeze avugwaho n’urwego urwo ari rwo rwose, haba na Leta ya RDC isanzwe ishinja ingabo z’u Rwanda gufasha M23, ariko ayamakuru yakomeje gukwirakwiza kumbuga nkoranya mbaga harimo niza WhatsApp ndetse n’a FCBK.
Ayamakuru yakwirakwijwe mu gihe leta ya Kigali yo isobanura ko ibi birego ishinjwa ari ibinyoma byambaye ubusa. Kigali igize igihe ivuga ko ntangabo zayo ziri kubutaka bw’aCongo Kinshasa.
Harandi makuru yakomeje avuga ko ingabo za MONUSCO ziri gusaba ko uwo musirikare arekurwa. Ibyo Monusco yise ibihuha birimo urugomo.
MONUSCO ikoresheje Urubuga rwabo rwa Twitter, yagize iti: “MONUSCO iranyomoza amakuru ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko iri kugira uruhare mu mishyikirano isaba ko ofisiye mukuru w’u Rwanda bivugwa ko yaba yarafatiwe muri RDC arekurwa. Aya makuru ni ibinyoma arimo urugomo.”
Mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC ukomeje kuzamo agatotsi, ku mbuga nkoranyambaga hakomeza gukwirakwira amakuru avangavanze arebana n’ibihugu byombi, yiganjemo ibinyoma. Buri ruhande rusaba abenegihugu gufata iya mbere, bakayanyomoza.