MONUSCO yanyomoje ibihuha byavugwaga kuri Bintou Keita
Umuryango w’Abibumbye binyuze muri MONUSCO, wamaganye amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bimwe, yavugaga ko Bintou Keita, uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri RDC akaba n’umuyobozi wa MONUSCO, ko ari gukorwaho iperereza ry’imbere mu muryango.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11/11/2025, umuvugizi wa MONUSCO, Ndeye Khady Lo, yagize ati:
“Nta perereza na rimwe cyangwa igihano cy’imyitwarire kiri gukorerwa Madamu Keita. Ibyavuzwe kuri internet ni ibinyoma bidafite ishingiro.”
Ku bijyanye n’amakuru avuga ko Bintou Keita yaba yirukanywe, ONU yemeje ko yeguye ku bushake bwe, ku mpamvu ze bwite, bitandukanye n’ibihuha bivuga ko yaba yirukanwe kubera amakimbirane cyangwa iperereza.
“Madamu Keita yahisemo gusoza inshingano ze ku mpamvu ze bwite, nta gitutu cyangwa ikibazo na kimwe cyabaye hagati ye n’umuryango,” nk’uko byatangajwe na Mme Lo.
Bintou Keita azasezera ku mirimo ye mu mpera z’ukwezi kwa 11, 2025, amezi atatu mbere y’itariki nyirizina yagombaga gusozeraho manda ye, mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha wa 2026.
Loni yasabye ko abantu bubaha ukuri, ikanamagana ibikorwa byo gukwirakwiza amakuru atari yo ashobora guteza urujijo mu baturage.






