“MONUSCO Yashinjwe Kwirengagiza Jenoside Irigukorerwa Abasivili i Masisi” –Minisitiri Nduhungirehe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye itangazo ry’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO), abushinja kudaha uburemere bukwiye ubwicanyi bwakorewe abasivili mu gitero cya drone cyagabwe muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iki gitero cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 02/01/2026, kigabwa mu Mujyi wa Masisi (Centre de Masisi), gihitana abantu batandatu ako kanya, mu gihe abandi 41 bakomerekejwe bikomeye. Nubwo ayo makuru yateje impungenge zikomeye ku rwego mpuzamahanga, MONUSCO yasohoye itangazo ryo kwamagana icyo gitero, ariko Amb. Nduhungirehe aryita iririmo amagambo yoroheje kandi adafite aho agarukira, kubera ko ritigeze rigaragaza cyangwa ngo ryemeze abaryozwa ubwo bwicanyi.
Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko icyo gitero cyagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa, rikoresheje drone yaturutse mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Iryo huriro rivugwa rigizwe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), abasirikare b’u Burundi, imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, umutwe wa FDLR wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse n’abacancuro bakomoka muri Amerika y’Amajyepfo no mu Burayi.
Tariki ya 03/01/2026, MONUSCO yatangaje ko “ihangayikishijwe cyane” n’amakuru ajyanye n’icyo gitero cya drone cyabereye i Masisi, ivuga ko yamagana igitero cyose kigabwa ku basivili cyangwa ku bikorwaremezo byabo. Icyakora, Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko iryo tangazo ridatanga ibisobanuro byimbitse ku bakekwaho icyaha, ndetse rikanirengagiza inshingano zo kugaragaza abaryozwa ibyaha by’intambara.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X (rwasimbuye Twitter), Minisitiri Nduhungirehe yagize ati:
“Kugira ngo dusobanukirwe neza uku kwamagana koroshye kwa MONUSCO, ni uko kutigeze na rimwe kuvuga abafatanyabikorwa bayo—ari bo FARDC—nk’abakoze iki cyaha cy’intambara cyakorewe abasivili b’Abanye-Congo muri Centre ya Masisi.”
Yakomeje yibutsa ko tariki ya 04/11/2025, MONUSCO ubwayo yatangaje ko yahuguye abasirikare 120 ba FARDC bo mu Ntara ya Ituri, by’umwihariko ku ikoreshwa rya drones n’intwaro ziremereye. Ibi, nk’uko abivuga, bituma hibazwa ku ruhare rw’ubu butumwa mu bikorwa bya gisirikare byibasira abasivili.
Mu bihe byashize, MONUSCO yakomeje gushinjwa gufasha ihuriro riyobowe na Leta ya Kinshasa mu gutanga amakuru akoreshwa mu gutegura ibitero bya drone bigabwa ku birindiro bya AFC/M23, ndetse no ku basivili batitwaje intwaro mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu kwezi kwa kabiri k’umwaka ushize, umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yari yaraburiye Leta ya Kinshasa, ayishinja gukomeza kwica abasivili mu bice bya Minembwe, Uvira n’utundi duce twa Kivu y’Amajyepfo, ikoresheje drones ziyoborwa n’amakuru yavugwaga ko atangwa na MONUSCO.
Ku wa Gatandatu, MONUSCO yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga kandi ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye muri icyo gitero cya drone cyahitanye ubuzima bw’abasivili. Icyakora, u Rwanda rukomeje gushimangira ko amagambo adafite aho agarukira adahagije mu guhagarika amarorerwa, ko hakenewe kugaragaza abaryozwa ibyaha no gufata ingamba zifatika zo kurinda abasivili.






