
Mose, Rwamba, Bisore na Gisubizo bishwe na Mai Mai Nshoreyingabo waraye afashwe i Gatanga ho muri Teritware ya Fizi.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 12.05.2023. Saa 12:50 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mai Mai, Nshoreyingabo, yafashwe kumunsi w’ejo hashize, tariki 11.05.2023, afatwa na Babembe, barangije bamushikiriza ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), ikorera muribyo bice nkuko ayamakuru agera kuri MCN.
Mai Mai, Nshoreyingabo, ashinjwa nubwoko bwose buturiye Bibogobogo ho muri Teritware ya Fizi, kwica ab’Atutsi, Gutoteza ndetse nokwiba amatungo, ibi yahoraga abikorera Abanyamulenge, Abapfurero Abanyindu ndetse na Babembe baturiye akarere ka Bibogobogo.
Mai Mai, Nshoreyingabo avuka mubwoko bwa b’Apfurero, Ise umubyara n’Umupfurero naho mama we akaba avuka mub’Anyanulenge.
Nshoreyingabo, yavukiye i Gakangara ho muri Minembwe muri Teritware ya Fizi, ari mukigero c’imyaka hagati ya 30 na 25.
Uyu mu Mai Mai, yatangiye kumenyekana kubugizi bwanabi muntambara za 2016-2021, izintambara zahuzaga abaturage b’Irwanaho na Mai Mai Bishambuke. Hagati muriyimyaka yakoze ibibi byinshi akaba arinawe wishe umuryango wokwabanyirarume .
Ubwo yagabaga igitero mubice bya zagakangara yakigambye arimo kwigamba ko aje kwica Abanyamulenge aribo babyara mama we, ibi ngo yereka ga bagenzi be ubugome bumurimo koyanze icitwa Tutsi.
Murico gitero yishe Sekuru ubyara mama we, amusanze aho yihishe, murico gitero Kandi yishe banyirarume bane.
Uwatanze amakuru yagize ati: “Niwe wishe arashe banyirarume aribo Bisore wa Ruboneka, yica Mose yica Kandi nuwitwa Rwamba na Gisubizo.”
Byavuzwe ko kandi Ise we umubyara ariwe wamwishe amurashe nimugihe Ise yari yahungiye ahitwa Mumutambara, agezeyo aba Mai Mai, bamusaba ko ya kwica umudamu we wumututsikazi[Arinawe mama wa Mai Mai Nshoreyingabo], nawe aranga aja kumuhungisha agaruka mugace gatuyemo Abanyamulenge murico gihe nibwo Mai Mai, Nshoreyingabo, yashakishije Ise umubyara aramwica.
Mai Mai, Nshoreyingabo, byavuzwe ko yarafite igikundi cangwa se Team abereye umuyobozi mukuru , iyi Team yarimo abo aha amabwiriza babarigwa hagati ya 40 na 30.




