Mossad: Amateka y’Ibikorwa Byayimenyekanishije ku Isi n’Inzitizi Yahuye na Zo
Mu myaka myinshi ishize, ikigo cy’ubutasi cya Israel kizwi nka Mossad cyagiye kivugwa cyane ku rwego mpuzamahanga kubera ibikorwa byihariye by’iperereza, operasiyo z’ibanga, n’ibitero byateguwe mu buryo bwihariye hirya no hino ku isi.
Mu minsi ya vuba aha, nyuma y’ibitero Israel yagabye ku bigo bya gisirikare n’ibya nikleyeri bya Iran, hakomeje gukekwa uruhare rukomeye rwa Mossad mu gutegura no gutanga amakuru yifashishijwe muri ibyo bitero. Nubwo Israel idakunze kugira byinshi itangaza ku bikorwa by’iki kigo, amateka agaragaza ko Mossad yagize uruhare rukomeye mu bikorwa byinshi byahinduye isura y’umutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati no ku rwego mpuzamahanga.
Ku itariki ya 13/06/2025, Israel yagabye igitero ku bikorwaremezo bya nikleyeri n’ibya gisirikare bya Iran, cyane cyane mu burengerazuba bw’igihugu hafi ya Tehran. Nubwo ibyinshi byakozwe hifashishijwe indege za gisirikare, amakuru atandukanye agaragaza ko Mossad ishobora kuba yarinjije mu ibanga ibikoresho by’iperereza n’indege zitagira abapilote (drones), hagamijwe kumenya no gusenya uburyo bwo kwirinda bw’ingabo za Iran.
Abategetsi bamwe ba Iran bemeye ko bakeka ko inzego z’umutekano wabo zinjiwemo n’ubutasi bwa Israel, ibintu byagaragaje intege nke mu micungire y’umutekano w’icyo gihugu.
Mu 2024, Ismail Haniyeh, wari umuyobozi wa politiki wa Hamas, yiciwe i Tehran. Nubwo Israel itahise ibyemera, nyuma umuyobozi wayo yaje kwemera ko ari yo yabigizemo uruhare. Uburyo yishwemo bwavuzweho byinshi: bamwe bavuze ko yishwe na misile, abandi bavuga ko hari igisasu cyari cyatezwe mu nyubako yari acumbitsemo.
Muri uwo mwaka kandi, ibikoresho by’itumanaho bya Hezbollah byaturikiye icyarimwe muri Liban, bikomeretsa kandi byica abantu benshi. Byaje kwemezwa ko Israel yari inyuma y’icyo gikorwa. Abahoze ari abakozi b’iperereza batangaje ko Mossad yari yarinjije ibisasu mu mabatiri y’utwo twuma tw’itumanaho, bigaturika igihe twakoreshwaga.
Mu 2020, umuhanga mu bya nikleyeri wa Iran, Mohsen Fakhrizadeh, yishwe hifashishijwe imbunda igenzurwa n’ikoranabuhanga rihanitse. Nubwo Mossad itigeze ibyemera ku mugaragaro, Iran yayishinje kuba ari yo yabigizemo uruhare.
Mu 1960, Mossad yashimuse Adolf Eichmann muri Argentina, imujyana muri Israel aho yaciriwe urubanza ku byaha bya Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust). Iki gikorwa cyashimangiye izina rya Mossad ku rwego mpuzamahanga nk’ikigo gifite ubushobozi bwo kugera ku ntego aho ziri hose.
Mu 1976, nyuma y’ishimutwa ry’indege yari yerekeje i Paris maze ikerekezwa Entebbe muri Uganda, Mossad yatanze amakuru y’ingenzi yifashishijwe n’ingabo za Israel mu gikorwa cyo gutabara cyabereye ku kibuga cy’indege cya Entebbe. Muri icyo gikorwa, Yonatan Netanyahu, wari uyoboye itsinda ry’abatabazi, yahasize ubuzima.
Nyuma y’uko abakinnyi ba Israel bicirwa mu mikino Olempike yabereye i Munich mu Budage mu 1972, Mossad yatangiye guhiga abakekwaga kuba baragize uruhare muri icyo gitero, ibikorwa byamaze imyaka myinshi bikorerwa mu bihugu bitandukanye.
Nubwo ifite amateka y’ibikorwa bikomeye, Mossad na yo yagiye ihura n’ibibazo n’intsinzwi zikomeye.
Igitero cya Hamas cyagabwe kuri Israel tariki ya 07/10/2023 cyahitanye abasaga 1,200, abandi barenga 250 bajyanwa bunyago. Abasesenguzi bagaragaje ko kuba Mossad itaratanze umuburo ku gihe byagaragaje intege nke mu mikorere yayo.
Mu 1973, Misiri na Syria bagabye igitero gitunguranye kuri Israel ku munsi mukuru wa Yom Kippur. Israel ntiyari yiteze icyo gitero, ibintu byagaragaje icyuho mu iperereza n’isesengura ry’amakuru y’umutekano.
Mu 1997, Mossad yagerageje kuroga Khaled Meshaal muri Jordaniya, ariko igikorwa kirapfuba. Abakozi b’iperereza barafashwe, bituma Israel itanga umuti wo kurokora Meshaal, ibintu byateje ikibazo gikomeye mu mubano wa dipolomasi hagati ya Israel na Jordaniya.
Mu gihe Mossad ikomeje kugarukwaho mu makuru ajyanye n’ibikorwa bya gisirikare bya Israel muri Iran no mu karere kose, amateka agaragaza ko ari kimwe mu bigo by’iperereza byagize uruhare rukomeye mu mateka y’umutekano mpuzamahanga.
Yagiye igaragaza ubushobozi budasanzwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa operasiyo z’ibanga, ariko na yo ntibura kunengwa no guhura n’inzitizi zagiye zigira ingaruka zikomeye ku mutekano wa Israel no ku mubano wayo n’ibindi bihugu.
Muri rusange, Mossad ikomeje kuba ikigo gikomeye gikora mu ibanga rikomeye, kandi kigira uruhare rugaragara mu micungire y’umutekano wa Israel no mu karere kose ko mu Burasirazuba bwo Hagati.






