Mpuruyaha ku gitero gikomeye ihuriro ry’ingabo za Congo zagabye i Nyangenzi.
Amakuru aturuka i Nyangenzi muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo avuga ko ku munsi w’ejo ku wa mbere hiriwe imirwano ikaze, aho yarishamiranyije ihuriro ry’ingabo za Congo n’abarwanyi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.
Nk’uko aya makuru abisobanura nuko iyi mirwano yatangiye igihe c’isaha ya saa mbiri z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere igeza igihe c’isaha ya saa moya n’igice z’u mugoroba wajoro, ku masaha ya Minembwe na Bukavu.
Aya makuru anavuga ko iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa RDC n’izo zagabye ibi bitero, zibigaba muri iki gice cya Nyangenzi gisanzwe kigenzurwa na AFC/M23.
Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, ni bwo uyu mutwe wa M23 wabohoje iki gice, nyuma yo kucyirukanamo ingabo zirimo iza Congo iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR n’uwa Wazalendo.
Aya makuru akomeza avuga ko iri huriro mu kugaba iki gitero ryaturutse mu nzira zine: “Inzira ya mbere za koresheje n’iya Kaliveli aho zaje ziturutse mu misozi igana i Mushyenyi.
N’iya Businga nayo iherereye uruhande rwa Ngomo werekeza i Uvira.
Indi nzira nanone iri huriro ryakoresheje rigaba ibyo bitero, niya Weza, ahari ikigo cy’ishuri ry’ikanisa rya Gatolika yo, uba uturuka i Kaziba.
Ni mu gihe nanone bakoresheje n’iya Kalengera ugana mu misozi iterera ya Nyangenzi.
Bivugwa ko iyo mirwano yumvikanyemo imbunda ziremereye n’izito, kandi ko yarangiye iri huriro ry’ingabo za Congo zisubijwe inyuma.
Nubwo ntacyo impande zombi ziratangaza, ariko amakuru yo kuruhande avuga ko iri huriro ryasubijwe inyuma nko mu ntera y’i birometero bibarirwa mu icumi nabitanu uvuye muri centre ya Nyangenzi.
Ubundi kandi imibare y’abapfuye ku ruhande rwa RDC nayo ntirashigwa hanze, ariko amakuru yibanze avuga ko hapfuye Wazalendo babarirwa mu mirongo, mu gihe abakomeretse bo babarirwa mu magana.
Ku ruhande rw’abaturage, bivugwa ko ntabahunze, gusa ibikorwa by’ubucuruzi byari byahagaze ubwo iyo mirwano yarimo iba, ariko uyu munsi ku wa kabiri bivugwa ko byongeye gusubukurwa.
Ibi bitero by’ejo ku wa mbere, bibaye ku nshuro ya kane kuva uyu mutwe wa M23 ubohoje iki gice.
Ariko uko iri huriro ry’ingabo za Congo zigabaga ibyo bitero, uyu mutwe ubisubiza inyuma, nk’uko wabikoze n’ejo hashyize.