MRDP-Twirwaneho yakoze impinduka mu buyobozi bwa gisirikare, ishyiraho ba Colonel ba Lieutenant-Colonel n’aba Major bashya
MRDP-Twirwaneho binyuze muri Perezida wayo, watangaje urutonde rw’abasirikare bashya bahawe amapeti yo hejuru mu rwego rwo gushyira mu bikorwa politiki y’ivugurura mu gisirikare cyayo bise FRP-Twirwaneho (Forces Républicaines Populaires).
Ibi bikubiye mu itangazo rigaragaza ko ryakozwe hagati mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, rishyirwa hanze ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 05/11/2025, rishingiye ku ngingo ya 21 y’amategeko shingiro ya MRDP-Twirwaneho, n’i nama Nkuru y’Ingabo.
Abahawe ipeti rya Colonel ni icyenda:
- Gakunzi Masabo John
- Gikwerere Makombe Charles
- Mufoko Rukwe Joli
- Munyamahoro Mudeke Jaques
- Ndakize Kamasa Welcome
- Ndori Bestfriend Thomas
- Nyamibwa Masasa Isaac
- Rushambarirwa Bigirimana Moise
- Singaye Ntebutsi Prosper
Abahawe ipeti rya Lieutenant-Colonel ni abantu 27 barimo:
- Bizimana Shamaragwe Azarias
- Gikire Ntwari Eduard
- Kabarira Nyamashashi Bernard
- Nsenga Eric n’abandi.
Ni mu gihe abahawe ipeti rya Majoro bo ari abasirikare 61 barimo:
1.Buyoya Bahati Aime
2.Bigabo Muturutsa Patrick
3.Bigina Mivubi Patrick
4.Bizimana David Jonas
5.Bizuru Gikwerere Gaddy
6.Bukuru Chunguti Muheto
7.Byishimo Gityaba Justin
8.Chubahiro Kimazi Theophile
9.Chubahiro Muheto Freddy
10.Egide Muhumuza Moses
11.Gikwerere Buhiga Sage
12.Harera Serugo Alexis
13.Irihose Tarasis Freddy n’abandi.
Izi mpinduka zije mu gihe umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukomeje kwagura ibikorwa byawo bya gisirikare no gushimangira ubuyobozi bushingiye ku murongo uhamye wa politiki n’umutekano.
Twagerageje kuvugana n’abayobozi ba MRDP-Twirwaneho ku bisobanuro birambuye kuri izi mpinduka, ariko ntibaboneka.
Umutwe wa Twirwaneho, umaze imyaka irenga umunani urwana n’indi mitwe irimo Mai-Mai n’ingabo za Leta (FARDC) zifashwa n’iz’u Burundi. Uvuga ko urwana ku ruhande rwirwanaho, rw’abaturage b’Abanyamulenge bavuga ko barwanira uburenganzira bwabo n’umutekano.
Gushyira ahagaragara uru rutonde byitezweho gukomeza kwerekana imiterere n’igisobanuro cy’agisirikare cy’uyu mutwe, ndetse binatanga ishusho y’ubuyobozi bushya buri ku isonga ryawo.






