MRDP–Twirwaneho Yasubije Inyuma Ingabo za Leta, Ifata Igice Cy’Ingenzi Gihuza Uvira n’Imisozi ya Bijombo
Amakuru yizewe aturuka mu gace ka Ndondo, muri grupema ya Bijombo, teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko habaye imirwano ikomeye yahuje umutwe wa MRDP–Twirwaneho n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zirimo FARDC zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, ndetse n’abarwanyi ba FDLR.
Iyo mirwano yabaye mu masaha yamanywa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30/01/2026, ibera mu bice by’imisozi ya Mitamba, ahazwiho kuba hahanamye kandi hakomeye mu bijyanye n’imirwano bitewe n’imiterere y’aho hantu.
Nk’uko amakuru ava muri ako gace abivuga, imirwano yasize umutwe wa MRDP–Twirwaneho usubije inyuma uruhande rwa Leta, bituma wigarurira ibice by’ingenzi birimo irango ryitwa uwa Biziba, rifite umwanya wihariye mu bijyanye n’umutekano n’imigendekere y’ingabo.
Iryo rango rireba ku buryo bweruye igice kinini cya Kirungwa, ahantu hafatwa nk’urufunguzo rutandukanya umujyi wa Uvira n’agace ka Ndondo, kandi gahuza imisozi ya Bijombo n’inzira zijya mu mujyi. Gufata aka gace bisobanuye kugenzura inzira z’ingenzi z’ubwikorezi, itumanaho, ndetse n’iyinjira n’isohoka ry’ingabo.
Abaturage n’abatangabuhamya bo muri ako gace bavuga ko muri iyo mirwano humvikanye imbunda ziremereye n’izoroheje, ibintu byateye ubwoba abari hafi y’aho. Gusa, ku rundi ruhande, hari andi makuru avuga ko iyo mirwano itamaze igihe kirekire, kuko ingabo za Leta zahise zisubira inyuma vuba, bamwe bakabyita “guhunga rugikubita”.
Ibi byatumye MRDP–Twirwaneho ifata aka gace idahuye n’imbogamizi zikomeye, ibintu bikomeje kugaragaza ihindagurika ry’imbaraga ku rugamba, cyane cyane mu misozi ya Bijombo imaze igihe ari indiri y’imirwano ihoraho.
Agace ka Kirungwa gafite amateka akomeye mu bijyanye n’intambara n’umutekano w’akarere ka Uvira. Ni agace gahuza imisozi n’umujyi, kakaba karabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro bitewe n’uko kameze n’uko koroheye kwihisha no kugenzura inzira.
Mu bihe byashize, uwagenzuraga Kirungwa yagiraga ijambo rikomeye ku mutekano wa Uvira, haba mu bijyanye no gutera, kwirwanaho, cyangwa kugenzura ingendo z’abantu n’ibikoresho. Ni muri urwo rwego gufatwa kw’aka gace na MRDP–Twirwaneho bifatwa nk’intambwe ikomeye ya gisirikare.
Nubwo amakuru ku bihombo by’abantu ataratangazwa ku mugaragaro, imirwano yo ku Ndondo yongeye kuzamura impungenge ku mutekano w’abasivili, cyane cyane abaturage batuye mu bice byegeranye n’imisozi ya Mitamba na Kirungwa. Abenshi barimo guhungira mu bindi bice, batinya ko imirwano yakongera kubura mu buryo bukomeye.






