Mu Bibogobogo, Abanyamulenge bashimiye abagize itsinda rya Twirwaneho bagize imihana yo mu bice bya Bibogobogo homuri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
Nimugihe muriri joro ryakeye tariki 27/08/2023, umutwe w’Inyeshamba wa Mai Mai Bishambuke bari banyaze Inka za Banyamulenge muraka gace ko mu Bibogobogo.
Mu makuru Minembwe Capital News, yabwiwe nuko bariya ba Mai Mai bari banyaze Inka zigera i Cyuminazine(14). Aha rero niho abagize itsinda rya Twirwaneho bahise batora imbunda bakurikira iz’inka zari zanyazwe biza kurangira bazigaruye zose nkuko ayamakuru twayahawe.
Iz’inka zari zanyazwe mugihe Abanyamulenge bo mu Bibogobogo bari bafitanye umubano mwiza nabo mubwoko bwa Bapfulero, Ababembe ndetse na Banyindu. Mu minsi mike ishize hagiye hakorwa imikino irimo iya Kabumbu kamaguru ndetse n’ibijanye n’imico murwego rwo gukomeza kuzana ibihuriza hamwe abantu.
Iyi mikino yagiye itegurwa n’amashirahamwe atandukanye arimo na Ugeafi ndetse nandi Mashirahamwe akorera muri Kivu yamajy’Epfo.
By Bruce Bahanda.
Tariki 28.08.2023.