Mu Bibogobogo harabera imishyikirano hagati y’amako ahaturiye.
Mu Bibogobogo hateguwe imishyikirano hagati y’Abanyamulenge Abapfulelo, Abanyindu yewe n’Ababembe, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Iyi mishyikirano biteguwe ko iza kuba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatandu, aho iza kubera mu muhana neza wa Bibogobogo.
Umwe waho yabwiye Minembwe Capital News ko ibera mu gace kaho kitwa Mugisobe.
Ni mishyikirano amakuru agaragaza ko yateguwe na Colonel Ntagawa uyoboye batayo y’ingabo za FARDC zigenzura iki gice cya Bibogobogo.
Kandi ko yabiteguye afatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’abachefs b’impande zose, ba Banyamulenge, Abapfulelo, Abanyindu ndetse n’Ababembe.
Ubundi kandi na Wazalendo bayiraritswemo, ndetse ngo bahanguwe no kuza bitwaje n’imbunda mu rwego rwo kwerekana ko bemerewe kugera no mu bice bituwe n’Abanyamulenge abo bahoraga bahanganye.
Muri iyi mishyikirano ikegenderewe cyane ngo ni ugukangurira buri bwoko kwiyunvamo ubundi, maze ngo bose bagafatikanya kurwanira hamwe barwanya abo bavuga ko bateye iki gihugu.
Bibogobogo iyi igiye kuberamo imishyikirano, imaze kugabwamo ibitero bya Wazalendo birenga imirongo mu myaka umunani ishize Abanyamulenge barashoweho intambara n’ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Ubu butegetsi bukora biriya bitero bubinyujije mu mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR, iyo bwahinduye ibikoresho byabwo.
Kubera ibyo bitero, imihana y’Abanyamulenge yo muri iki gice ibarirwa mu mirongo yarasenyutse, abantu benshi baricwa, harimo n’ababuriwe irengero, ndetse n’abandi ibihumbi berekeza mu buhungiro.
Sibyo gusa kuko kandi n’amatungo yabo, inka ,ihene n’intama yaranyazwe.
Ariko kugeza ubu iki gice gihanamiye umujyi wa Baraka n’uwa Rusenda kiracyagenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Congo.