Mu Bibogobogo hashyizweho imipaka y’agateganyo yaho Inka zizajya zigarukira ziragiwe.
Kuri uyu w’ejo hashize, itariki ya 15/07/2024 nibwo ubuyobozi bw’Ingabo za RDC mu Bibogobogo zashyiriyeho Abanyamulenge umupaka waho batazajya barenza Inka zabo mu gihe cyo kuziragira, nk’uko amasoko yacu abivuga.
Ay’amasoko akavuga ko ahitwa Matunda kwariho Abungeri b’inka z’Abanyamulenge babwiwe ko batagomba gutambutsa Inka zabo igihe baziragiye, bongera ku bwibwa ko mu gihe iz’i nka zabo zarenze uwo musozi, zikanyagwa na Maï Maï, ntankurikizi izigera ihaba.
Aka gace ka Mutunda gaherereye mu ntera ngufi n’umuhana utuwe n’Abanyamulenge wa Kabara, kuko ho n’uyu Muhana wa Kabara bahagenda iminota 30 bakoresheje amaguru.
Byanavuzwe kandi ko ku munsi w’ejo Inka z’Abanyamulenge zageze kuri uyu musozi wa Mutunda, Maï Maï ishaka kuzijana ariko Abanyamulenge baratabara ntizanyagwa, nk’uko ay’amasoko yacu akomeza abivuga.
Gusa, iyi mipaka yashyizweho, byavuzwe ko ari y’agateganyo, bityo ubutabazi bwa gisirikare n’ubwagisivile bazahura mu minsi ibiri iri mbere bagashyiraho imbibi neza. Ndetse bikaba biteganyijwe ko bashobora guhura kuri uyu wa Kabiri kugira ngo banonosore neza izo mbibi.
MCN.