Mu Bibogobogo havutse amakimbirane hagati y’Abirwanaho n’abakorera mu kwaha k’u butegetsi bw’i Kinshasa.
Mu Bibogobogo ho muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, habaye ukutavuga rumwe hagati y’abachefs bakorera mu kwaha k’u butegetsi bw’i Kinshasa n’abasore b’Abanyamulenge birwanaho baho.
Ni bikubiye mu butumwa bwanditse umwe muri abo birwanaho yahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, aho ubwo butumwa bwe yatanze bugaragaza ko abasore ba Banyamulenge birwanaho baha mu Bibogobogo bari kwirasirwa cyane n’abamwe mu bachefs baho.
Ubwo butumwa yatanze bugira buti: “Abirwanaho baha mu Bibogobogo bari kwibasirwa cyane n’abachefs bakorera ubutegetsi bw’i Kinshasa.”
Yanagaragaje ko habaye na manama atandukanye, kandi ko yaragamije kwigira hamwe uko abasore ba Banyamulenge birwanaho bazajya bicwa ki bandi.
Ubundi kandi yanavuze ko muri ayo manama atandukanye atitabiriwe n’abo bachefs bakorera mu kwaha k’u butegetsi bw’i Kinshasa bonyine, hubwo ko yanitabiriwe n’abasirikare ba Leta n’ingabo z’u Burundi ziba muri aka gace.
Yagize ati: “Twaje kumenya ko habaye inama zitatu ziyoborwa n’abachefs, kandi zitabirwa n’abasirikare ba Fardc n’ab’u Burundi baba hano. Bazigiyemo uko hoza hicwa abayobozi ba birwanaho baha mu Bibogobogo.”
Uyu watangaga ubu butumwa ariko ku bw’umutekano we yanga ko amazina ye aja hanze, yabusoje yamagana ayo manama y’urugomo rw’abachefs bakorera mu kwaha k’u butegetsi bw’i Kinshasa agamije kwica abasore ba Banyamulenge birwanaho.
Ati: “Twamaganye igikorwa cy’urugomo kigamije kumena amaraso y’inzirakarengane. Kandi abagitegura ni abachefs. Turabazi. Bakorana byahafi n’ingabo z’u Burundi n’iza FARDC.”
Bibogobogo ni agace kagizwe n’imihana irenga 10, kakaba gatuwe cyane n’Abanyamulenge. Aka gace karacyagenzurwa n’uruhande rurwanirira Leta y’i Kinshasa. Kuko karimo ingabo za FARDC n’iz’u Burundi.
Bizwi ko kagiye kibasirwa n’ibitero by’ihuriro rya Wazalendo, nubwo bizwi ko iri huriro ari umufatanyabikorwa wa hafi n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC).
Ariko nubwo iryo huriro rikorana na FARDC kandi aka gace kakaba kagenzurwa n’uruhande rwa Leta, ntibibuza ko Wazalendo bakagabamo ibitero, kandi bakabigaba ahatuwe n’Abanyamulenge.
Muri ubwo buryo abasore ba Banyamulenge birwanaho bakirwanaho. Igitangaje uruhande rw’abachefs bakorera mu kwaha k’u butegetsi bw’i Kinshasa bakangurira aba basore birwanaho kudashigikira umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.
Hejuru y’ibyo ingabo z’u Burundi n’iza FARDC zibishishikariza cyane uru rubyiruko rw’Abanyamulenge, ndetse hari nubwo barubwira ko mu gihe rwogaragaza ko rudashigikiye uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 muri icyo Abanyamulenge ntibozigera bagabwagaho ibitero bya Wazalendo ukundi.