Mu Bibogobogo, Twirwaneho yatezwe iminsi.
Umusirikare mukuru uyoboye ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu Bibogobogo muri teritware ya Fizi, Colonel Ntagawa yasabye abapolisi n’abasirikare kwitegura kurwanya Twirwaneho.
Col. Ntagawa ni we uyoboye Regima y’ingabo za RDC ziri mu Bibogobogo.
Amasoko yacu avuga ko mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo, uyu musirikare mukuru yakoranye ikiganiro n’abasirikare hamwe n’abapolisi, abasaba kwitandukanya na Twirwaneho
Ni ikiganiro yakoze mbere y’uko FARDC mu Minembwe ku wa kabiri tariki ya 25/12/2024 ishora intambara ku baturage baturiye i Lundu, Lwiko na Runundu kuri Evomi.
Aho iyo ntambara yasize ihitanye abasivile barenga 10 barimo abagore n’abana, ndetse kandi abandi bafatwa ku ngufu, udasize ko aba basirikare ba Leta ya Kinshasa basahuye mu mazu y’abaturage.
Muri icyo kiganiro cya Col.Ntagawa n’abasirikare hamwe n’abapolisi yababuriye ko mu mwaka utaha w’2025 Twirwaneho yo muri ibyo bice bazayirimbura.
Yagize ati: “Ndabasaba kwitegura kurwanya Twirwaneho. Umwaka utaha hano muri Bibogobogo hazaza indi regima nshya, izaba ije kurimbura Twirwaneho. Rero basirikare namwe bapolisi ni mwe mugomba gufata iya mbere mukaranga aho iri hose.”
Yashimangiye ibi avuga ko “Twirwaneho ahariho hose igiye guhigwa.”
Ati: “Mu Bijombo naho hagiye koherezwa abasirikare bashya bazava Uvira n’ahandi, ndetse kandi no mu Minembwe, ikigenderewe ni ukurandura Twirwaneho.”
Hagataho , Twirwaneho ni abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, bagiye birwanaho mu gihe bagabweho ibitero bigamije ku bica no kunyaga inka zabo.
Kuva mu 2017, Abanyamulenge bo mu misozi miremire n’imigufi y’i Mulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bagiye baterwa na Mai-Mai ku bufasha bw’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC).
Ni ibitero Maï-Maï yakoraga igamije kubarimbura no kubangaza bakava muri iki gihugu, nk’uko uwo mutwe wabyigambaga, aho uvuga ko atari Abanyekongo.
Ibi bikaba byaratumye haba kwirwanaho mu Banyamulenge.