Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Mu Bibogobogo, Twirwaneho yatezwe iminsi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
December 27, 2024
in Regional Politics
0
Mu Bibogobogo, Twirwaneho yatezwe iminsi.
114
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mu Bibogobogo, Twirwaneho yatezwe iminsi.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Umusirikare mukuru uyoboye ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu Bibogobogo muri teritware ya Fizi, Colonel Ntagawa yasabye abapolisi n’abasirikare kwitegura kurwanya Twirwaneho.

Col. Ntagawa ni we uyoboye Regima y’ingabo za RDC ziri mu Bibogobogo.

Amasoko yacu avuga ko mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo, uyu musirikare mukuru yakoranye ikiganiro n’abasirikare hamwe n’abapolisi, abasaba kwitandukanya na Twirwaneho

Ni ikiganiro yakoze mbere y’uko FARDC mu Minembwe ku wa kabiri tariki ya 25/12/2024 ishora intambara ku baturage baturiye i Lundu, Lwiko na Runundu kuri Evomi.

Aho iyo ntambara yasize ihitanye abasivile barenga 10 barimo abagore n’abana, ndetse kandi abandi bafatwa ku ngufu, udasize ko aba basirikare ba Leta ya Kinshasa basahuye mu mazu y’abaturage.

Muri icyo kiganiro cya Col.Ntagawa n’abasirikare hamwe n’abapolisi yababuriye ko mu mwaka utaha w’2025 Twirwaneho yo muri ibyo bice bazayirimbura.

Yagize ati: “Ndabasaba kwitegura kurwanya Twirwaneho. Umwaka utaha hano muri Bibogobogo hazaza indi regima nshya, izaba ije kurimbura Twirwaneho. Rero basirikare namwe bapolisi ni mwe mugomba gufata iya mbere mukaranga aho iri hose.”

Yashimangiye ibi avuga ko “Twirwaneho ahariho hose igiye guhigwa.”

Ati: “Mu Bijombo naho hagiye koherezwa abasirikare bashya bazava Uvira n’ahandi, ndetse kandi no mu Minembwe, ikigenderewe ni ukurandura Twirwaneho.”

Hagataho , Twirwaneho ni abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, bagiye birwanaho mu gihe bagabweho ibitero bigamije ku bica no kunyaga inka zabo.

Kuva mu 2017, Abanyamulenge bo mu misozi miremire n’imigufi y’i Mulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bagiye baterwa na Mai-Mai ku bufasha bw’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC).

Ni ibitero Maï-Maï yakoraga igamije kubarimbura no kubangaza bakava muri iki gihugu, nk’uko uwo mutwe wabyigambaga, aho uvuga ko atari Abanyekongo.

Ibi bikaba byaratumye haba kwirwanaho mu Banyamulenge.

Tags: BibogobogoFardcTwirwanehoYatezwe iminsi
Share46Tweet29Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Perezida Tshisekedi yakaniye kubyo guhindura itegeko nshinga.

Perezida Tshisekedi yakaniye kubyo guhindura itegeko nshinga.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?