Mu bice bya Minembwe hiriwe imirwano ikomeye
Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, muri Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko mu nkengero za Centre ya Minembwe, aravuga ko hiriwe imirwano ikomeye. Iyo mirwano yahuje ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR, zagabye ibitero byo ku butaka no mu kirere zikoresheje indege zitagira abapilote zizwi nka drone.
Ahanini, ibi bitero uruhande rwa Leta rwabigabye mu bice bya Kalongi, Gakenge, ndetse no mu tundi duce two muri ako gace no hafi yako.
Ahandi havuzwe imirwano ni mu bice bya Bicumbi byegereye Kalingi, ariko amakuru yizewe aturuka muri ibyo bice avuga ko umutwe wa MRDP–Twirwaneho, urwana ku ruhande rw’abaturage, wabashije gusubiza inyuma ibyo bitero byose, nk’uko ayo makuru akomeza abyemeza.
Ku bijyanye n’ibitero bya drone byagabwe mu bice bitandukanye bya Minembwe, kugeza ubu nta makuru aragaragaza umubare w’abahitanywe na byo. Gusa, haravugwa ihungabana rikomeye ry’abaturage bahunze ku bwinshi, ndetse n’iyangirika ry’ibikorwa remezo by’abaturage.






