Mu Burundi haravugwa ifungwa ry’Abasirikare bazira kwa nga koherezwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kurwanya M23.
Ibyo gufunga abasirikare b’u Burundi byo ngeye kuvugwa k’u wa Mbere w’iki Cyumweru turimo aho bya vuzwe ko hari imbonerakure n’abasirikare bafungiwe mu Ntara ya Cibitoki, mu gihugu cy’u Burundi.
Ni inkuru yatangajwe n’Ikinyamakuru cy’u Burundi cy’itwa Sos Media Burundi, cya vuze ko hari imbonerakure z’u Burundi n’abasirikare barenga magana abiri, bafungiwe mu Ntara ya Cibitoki mu gihugu cy’u Burundi bazize ko banze koherezwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kurwanya M23.
Iki Kinyamakuru ki kavuga ko abasirikare b’u Burundi n’imbonerakure kuba batangiye ku gumukana ubuyobozi bw’Ingabo z’u Burundi, bakanga koherezwa mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kurwanya M23, bisigura ko bamaze “guhumuka no gusobanukirwa.”
Sos media Burundi, ikomeza ivuga ko hari abandi basirikare b’u Burundi bafite ipeti rya Captain na Major bamaze gutoroka igisirikare cyabo kubera bategekwa kuja muri Congo kurwana na M23.
Iy’i nkuru ikomeza ivuga ko hari imbonerakure yo muri Komine Buganda, mu Ntara ya Cibitoki, yatanze amakuru yemeza ko ubuyobozi bw’imbonerakure zomuri ibyo bice zakoze i Nama zemezanya ko zitazigera zemerera leta yabo koherezwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku rwana na M23.
Ariko na none leta ya Gitega irohereza abasirikare babo umunsi k’umunsi kurwana mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu cya RDC. Mu nkuru yatanzwe na Pacifique Nininahazwe, ukora mu ishirahamwe ritabariza abarundi bari mu kaga, yavuze ko igihugu cyabo cyategetse ingabo z’u Burundi z’ibarizwa muri Kivu y’Amajy’epfo, mu gihugu cya RDC kuva muri ibyo bice bakgana mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kurwana na M23. Kuri ubu avuga ko bari munzira berekeza muri Kivu Yaruguru.
Ibi bibaye mugihe u Burundi bukomeje gutakaza ingabo ninshi mu ntambara ihanganishije leta ya Kinshasa na M23.
Mu makuru yizewe Minembwe Capital News ikesha abari k’urugamba mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bahamya ko u Burundi bumaze gupfusha abasirikare barenga ibihumbi bi biri muriyo mirwano.
Bruce Bahanda.