Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.
Indege yari itwaye abagenzi yakoze impanuka ikomeye mu gihugu cy’u Burusiya, ihitana abantu 48.
Amakuru avuga ko iyo ndege yavaga mu mujyi umwe ijya mu wundi imbere muri iki gihugu.
Aya makuru akomeza avuga ko iyi ndege yagize ibibazo mbere y’uko igwa ku butaka, aho yahise ikora impanuka ikomeye cyane.
Abategetsi bo muri iki gihugu cy’u Burusiya ni bo bemeje aya makuru, bavuga ko mubari muri iyo ndege nta n’umwe wigeze arokoka.
Banemeza kandi ko ibikorwa by’ubutabazi ko byahise bitangira kugira ngo harebwe icyateye iyo mpanuka.
Nk’uko babivuga nuko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane impamvu nyayo y’iyo mpanuka, mu gihe imiryango yabuze ababo ikomeje gushengurwa n’agahinda.
Ubuyobozi bwo mu Burusiya burasaba abaturage gukomeza kwihangana no gutegereza amakuru yizewe.
Binavugwa ko iyi mpanuka ko yongeye kwibutsa isi yose ko umutekano mu bwikorezi bwo mu kirere ugomba kwitabwaho bihagije.