Mu Bushinwa abantu bari munsi y’ibiro 50 babujijwe kuva ma mazu yabo.
Mu majyaguru y’igihugu cy’u Bushinwa, abantu bapima ibilo biri munsi ya 50 basabwe kudasohoka mu mazu yabo, kubera umuyaga ukomeye wibasiye icyo gice.
Ibice byibasiriwe cyane n’uwo muyaga, birimo Beinjing, Tianjin na Habei.
Mbere yuko uwo muyaga utera ibyo bice ikigo cyiteganya gihe cy’u Bushinwa cyari cyasohoye itangazo rimenyesha ko uyu muyaga uzatera kandi ko uzazana ubukana kuruta ibindi bihe byose wigeze gutera muri iki gihugu.
Bikaba biri mubyatumye abantu bari munsi y’ibiro 50 basabwa kutava mu mazu yabo kugeza igihe uzahagarara.
Uyu muyaga wibasiye iki gihugu kuva ku wa gatanu tariki ya 11/04/2025.
Bivugwa ko uwo muyaga uri guhuha uturutse mu bice bya Mongalia, ukaba umaze guhirika ibiti bisaga 300 ndetse unangiza n’ibintu byinshi harimo n’imodoka.
Nubwo kugeza ubu bivugwa ko nta muntu urakomeretswa n’uwo muyaga cyangwa ngo ugire uwo wica, ariko abaturage basabwe kwirinda ingendo zitari ngombwa.
Ubundi kandi, uyu muyaga watumye ingendo z’ubwikorezi zihagarara, aho n’indege zirenga 400 zahagaritswe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Beijing. Ndetse kandi n’indendo za gari ya mashi zahagaritswe.
Byavuzwe ko ari bwo bwa mbere u Bushinwa butewe n’umuyaga ufite ubukana buri kuri uru rwego mu myaka 10 ishize.