Mu Butaliyani niho inama y’umuryango wa G7 yateraniye initabirwa na Papa Francis, menya ibyayo.
Ni nama yabaye bwa mbere mu 1973, icyo gihe kandi yitabiriwe n’umushumba mu kuru wa kiliziya Katolika ku Isi, waje ari umushitsi w’imena.
Muri iyi Nama y’uyu muryango wa G7 yateranye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14/06/2024, Papa Francis yasabye abayobozi ba G7 n’abandi batumirwa babo kwita no gushyira imbere icyubahiro cya kiremwa muntu mw’ikorana buhanga ry’ubwenge karemano.
Anasobanura ko iri korana buhanga(artificial intelligence) rishobora guhindura ubusa busa umubano hagati y’abantu.
Yagize ati: “Ibyemezo ntibikwiye gufatwa n’imashini. Tureke abantu bakomeze bifatire ibyemezo ubwobo.”
Nyuma y’uko Papa Francis yari amaze kuvuga iri jambo by’u mwihariko yagiye kuganira n’abayobozi icumi bari mu nama , umwe ukwe undi ukwe. Aba ni ba perezida Joe Biden wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Volodymir Zelnsky wa Ukraine, Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Louiz Ignacio Lula da Silva wa Brezil, Recep Tayyip Erdogan wa Türkiya, William Ruto wa Kenya, Abdelmadjid Tebboune wa Aljeriya, na ba minisitiri b’intebe Naredeau wa Canada, na perezida w’ikigega mpuzamahanga cy’imari Kristalina Georgieva.
Mu byo baganiriyeho harimo intambara zo muri Ukraine no mu Ntara ya Gaza muri Palestina.
Igitangaza makuru dukesha iy’inkuru cya Reuters, cyatangaje ko muri iyi nama, abayobozi ba G7 batangaje umugambi mugari wo ku rwanya inzara, ibura ry’ibiribwa n’imirire mibi kw’isi. Uyu mugambi uzashyira ingufu cyane cyane mu bihugu bikenye n’imishinga muri Afrika. Bizajyana no kubigabanyiriza cyangwa ku bisonera amadeni.
MCN.