• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, August 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Mu gihe ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za RDC bikomeje kwibasira Abanyamulenge, MRDP yavuze icyo yifuza.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 6, 2025
in Conflict & Security
0
Mu gihe ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za RDC bikomeje kwibasira Abanyamulenge, MRDP yavuze icyo yifuza.
79
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mu gihe ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za RDC bikomeje kwibasira Abanyamulenge, MRDP yavuze icyo yifuza.

You might also like

AFC/M23 ntikigiye mu biganiro by’i Doha, hanamenyekanye n’impamvu.

Aramukiye mu misozi miremire y’i Mulenge.

Perezida Tshisekedi yashyizeho abayobozi bashya bashinzwe iperereza.

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho watangaje ko ushaka amahoro, ariko ko ufite uburenganzira bwo kurwana ku Banyamulenge bakomeje kugabwaho ibitero by’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi.

Mu mpera zakiriya cyumweru gishize, MRDP yavuze ko hari FDLR iri gutorezwa mu Burundi mu rwego rwo kugira ngo ifatanye na FARDC, FDNB n’umutwe wa Wazalendo mu kugaba ibitero ku Banyamulenge.

Usobanura ko amakuru yizewe ufite yemeza ko FDLR bava mu Burundi, buri wese yahawe amadorali 50, bagakomereza mu gace ka Luvungi, Lubarika na Lemera, ngo kuko ari ho hari ibirindiro byabo byagateganyo.

Ubundi kandi ku wa kabiri w’iki cyumweru yavuze kandi ko ibitero bya FDLR, FARDC n’umutwe wa Biroze-Bishambuke, byagabwe kw’Irumba mu majy’Epfo ya komine Minembwe.

Ugahamya ko ingabo z’u Burundi zitagize uruhare muri ibyo bitero byo ku wa kabiri, ariko uhita uzisaba guhita ziva vuba nabwangu ku butaka bwa RDC zikaja iwabo.

Maze uyu mutwe uvuga ko ushaka amahoro ariko ko ufite uburenganzira bwo kurwanirira Abanyamulenge, wifashije uburyo bwose bwemewe n’amategeko.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 06/08/2025, ibindi bitero by’izi ngabo za RDC byagabwe mu bindi bice binyuranye byo mu nkengero ya Minembwe.

Bimwe byagabwe mu Mikenke ku Bilalombiri, Marunde, Rugezi na Gipupu. Ariko ibi byose uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 byabisubije inyuma, nubwo andi makuru avuga ko umwanzi atari kure ahubwo ko yaraye hafi aho.

Ni mu gihe iyi mirwano yanone yakijijwe n’umwijima, kuko yatangiye mu rukerera saa kumi n’imwe, igeza igihe cya saa kumi nebyiri z’umugoroba wajoro ku masaha yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Tags: AbanyamukengeIbiteroIhuriro ry'Ingabo za RDCMRDP -Twirwaneho
Share32Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

AFC/M23 ntikigiye mu biganiro by’i Doha, hanamenyekanye n’impamvu.

by Bruce Bahanda
August 7, 2025
0
AFC/M23 igiye gushinga inzego z’ubutabera mu bice igenzura.

AFC/M23 ntikigiye mu biganiro by'i Doha, hanamenyekanye n'impamvu. Ibiganiro bihuriramo umutwe wa AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa, uyu mutwe wagaragaje ko utakibyitabiriye, nk'uko wabigaragaje. AFC/M23 yavuze ko itazitabira...

Read moreDetails

Aramukiye mu misozi miremire y’i Mulenge.

by Bruce Bahanda
August 7, 2025
0
Umurundi yishe umugore we n’abandi bari kumwe mu nzu.

Aramukiye mu misozi miremire y'i Mulenge. Nyuma y'aho ihuriro ry'ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ririmo FARDC, FDLR, ingabo z'u Burundi na Wazalendo zigabye ibitero mu duce...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi yashyizeho abayobozi bashya bashinzwe iperereza.

by Bruce Bahanda
August 6, 2025
0
Perezida Tshisekedi yavuze ko agiye gukora impinduka muri guverinoma ye, anagaragaza umuyobozi utazahindurwa.

Perezida Tshisekedi yashyizeho abayobozi bashya bashinzwe iperereza. Umukuru w'igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yashyizeho abayobozi bashya mu ishami rw'iperereza rya ANR. Bikubiye mu itangazo ryasomewe kuri...

Read moreDetails

Uganda Faces Refugee Crisis as Numbers Nears  2 Million

by minebwenews
August 6, 2025
0
Uganda Faces Refugee Crisis as Numbers Nears  2 Million

Uganda is bracing for a historic milestone as its refugee population approaches 2 million by the end of 2025, solidifying its position as Africa’s largest refugee-hosting nation and...

Read moreDetails

Imirwano yongeye gukaza umurego mu misozi miremire y’i Mulenge.

by Bruce Bahanda
August 6, 2025
0
Imirwano yongeye gukaza umurego mu misozi miremire y’i Mulenge.

Imirwano yongeye gukaza umurego mu misozi miremire y'i Mulenge. Ihuriro ry'ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ryagabye ibitero mu duce dutandukanye dutuwe n'Abanyamulenge two mu misozi miremire...

Read moreDetails
Next Post
Umurundi yishe umugore we n’abandi bari kumwe mu nzu.

Aramukiye mu misozi miremire y'i Mulenge.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?