Kuri uy’u wa Gatandatu, tariki ya 13/01/2024, umutwe wa M23 washinje ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR, Wagner n’Ingabo z’u Burundi hamwe na Wazalendo, gutera ibisasu biremereye mubice bituyemo abaturage benshi.
Nk’uko bya vuzwe n’uko biriya bisasu byarashwe muri Localité ya Mushaki, Karuba, Ruvunda, Nkingo no munkengero zaho.
Ay’amakuru yemejwe n’u muvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, aho yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, FDLR, FARDC, Wagner, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo, bateye ibisasu mu baturage baturiye ibice byo muri Masisi.”
Yoshimangiye agira ati: “M23/ARC ikomeje ku rwana ku baturage n’i byabo.”
Abaturage bo ba bakomerekeye muriyo bitero bya gabwe n’ihuriro ry’Ingabo za RDC, ntacyo bwana Lawrence Kanyuka yabivuzeho, ariko amakuru duhabwa n’abaturage baturiye i Masisi, bavuze ko abakomeretse batarabasha ku menyekana umubare, ariko ko bahari.
Ibi bibaye mugihe hari amakuru agera kuri Minembwe Capital News, avuga ko Ingabo z’u muryango w’Afrika y’Amajy’epfo (SADC), zizwi ko zaje gufasha FARDC kurwanya M23 kuri ubu nti zivuga rumwe n’ubuyobozi bw’Ingabo za FARDC.
Ay’amakuru akomeza avuga ko SADC na FARDC batumvika hejuru yuri buyobore operasiyo yo kurwanya M23.
Nk’uko bya vuzwe n’uko SADC yasabye FARDC kuyobora ibikorwa bya operasiyo yo kurwanya M23, FARDC ntiyabikozwa maze SADC ihitamo kwi taza ibikorwa by’Ingabo za RDC k’u kurwanya M23.
Umusirikare wa FARDC waganiriye na MCN ariko yanga ko izina rye rija hanze, yagize ati: “SADC rwose yahisemo kwigirayo, ubu nti vuga rumwe n’ubuyobozi bw’Ingabo za FARDC, barapfa kuyobora operasiyo yo kurwanya Inyeshamba za M23.”
Yakomeje agira ati: “SADC yivumburiye Ingabo za Fardc kuba badafite ibice byingenzi bifatika bahagararamo kugira barwanye M23. FARDC nayo kuri ubu irasaba SADC ku rwana cyangwa bagasubira iyo baje bava.”
Harandi makuru avuga ko SADC y’aba yarasabye FARDC kwirukana FDLR ariko FARDC ivunira ibiti mu matwi.
Ingabo z’u muryango w’Afrika y’Amajy’epfo SADC, zageze k’u butaka bwa RDC, ahagana tariki ya 15/12/2023, ikaba yaraje iva mu Gihugu ca Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzania.
Bruce Bahanda.