Ibya balkanisation byagarutsweho n’abakoresha imbuga nkoranya mbaga.
N’ibyo twa kuye mu nyandiko za bamwe mu Banyekongo harimo na bamwe mu bayobozi, bakoresha imbuga nkoranya mbaga, ahanini ku rubuga rwa X, rwa hoze rwitwa Twitter.
Uwitwa Colonel Alimasi, yakoresheje urubuga rwe rwa X, asaba abanyekongo bo muri Kivu guhaguruka bakivana mu kaga no guharanira impinduka mu Ntara zabo.
Yagize ati: “Mwa ba kivutiens mwe, mu menye neza ko abantu b’ikinshasa ataribo bazabavana mu kaga, nta n’ubwo bahahaye akaga murimwo, ahanini mwa tewe n’intambara, bo, bakoresha kurasa ibisasu gusa, bateganya ko muzacungurwa n’ibihugu mpuzamahanga. Mugira se, ngo barashaka ku bubaka, oya, barabasenya. Ni muhaguruke mu bohoze akarere kanyu, mufatanye n’ingabo za Repubulika M23/AFC.”
Chalwe Adam, uheruka kw’iyunga na AFC, nawe, yahamagariye abaturage ba Congo bose kuyoboka demokarasi ibereye buri wese. Yavuze ko ari nta kindi kizabohora abanyekongo ngo n’uko bazarwana intambara ba karwanira ukuri bifatanije na M23/AFC.”
Ati: “Muze tubohoze igihugu cyacu, twubake demokarasi ibereye, irimo amahoro n’umutekano. Kugira ngo mu bigeraho umuti urambye n’uko muyoboka M23/AFC.”
Ibi kandi byagarutsweho n’u muhuza bikorwa wa M23, Benjamin Mbonimpa, aho yagaragaje ko Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajy’epfo ko bizaba ubwami buzatangazwa mu minsi irimbere.
Yagize ati: “Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajy’epfo, bizaba ubwami, buzatangazwa mu minsi irimbere ku basore bo mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC. Kinshasa yo, yamaze kwinjira muri gahunda yo guhamagarira abasore n’inkumi kugira ngo barwanye abavandimwe babo bo muri M23, ariko ibyo bikomeza kuzana imfu, ku mugara n’ibindi bishira ubuzima bwa benshi mu kaga, imipango ya kinshasa, nti tegura akazoza k’urubyiruko rwacu. Ni muze muzabona abazabayobora nta kibazo.”
Bruce Bahanda.