• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Mu gihe M23 ivugwaho guhagarara neza mu bice ya bohoje, abaturage baturiye i Goma barayitabaza kuza kubavana mu kaga.

minebwenews by minebwenews
April 12, 2024
in Regional Politics
0
Mu gihe M23 ivugwaho guhagarara neza mu bice ya bohoje, abaturage baturiye i Goma barayitabaza kuza kubavana mu kaga.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hongeye kuramukira agahenge ka mahoro mu bice byahoraga biberamo imirwano mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu, ahanini ahari amahoro ni ahagenzurwa na M23 kuko i Goma ahari FARDC hari ubwicanyi bukorwa kibandi.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ni muri teritware ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Amakuru avuga ko kuva ku wa Kane, no kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12/04/2024, mubice birimo ibyo muri teritware ya Masisi, nka Ishasha, yahoragamo imirwano n’imisozi iri mu nkengero za Sake, ndetse n’ibice byo muri Grupema ya Mupfunyi/Shanga, ku munsi w’ejo hashize hiriwe ituze n’ubu hongeye kuramukira agahenge ka mahoro, kimweho ibyaho bihinduka umunota ku wundi.

Hagati aho M23 irahamagazwa ku guboka Abanye-goma, ni mu gihe bagize igihe bicwa na Wazalendo. Mu minsi mike ishize hamaze kwicwa abantu barenga icumi. Ijoro ryo ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, hishwe abantu batatu, bicwa barashwe, ndetse no mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 10/04/2024, hishwe abandi bantu batatu nabo bicwa barashwe na Wazalendo.

Abicwa bose ni abasivile. Kimweho Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu bya gisirikare, major Gen Peter Cirimwami Nkuba, ku munsi w’ejo hashize yatanze umuburo kuri Wazalendo, abasirikare basezerewe ndetse n’abasirikare bakora ikibandi, ababwira ko hagiye gukorwa umusako uzasanganwa ibinyuranyije n’amategeko azahanwa by’intangarugero.

Ibi yabivuze nyuma y’uko hari hamaze gufatwa bamwe muri Wazalendo na Basirikare ba FARDC bashinjwa kuba inyuma y’ubwicanyi bukomeje kwibasira abasivile i Goma.

Ku rundi ruhande mu bice bigenzurwa n’Ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga birimo umutekano ari nabyo bituma bamwe mu baturage baturiye i Goma bahamagaza M23 kuza kubohoza uyu Mujyi ukomeje kuberamo urugomo rw’ubwicanyi bukorwa na Wazalendo.

Hakaba hari n’andi makuru avuga ko ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ryongeye kwiyambaza indege z’intambara zo kurwanya M23. Ay’amakuru avuga ko izo ndege zaraye zigeze i Goma.

Ibyo bikozwe mu gihe abaturiye i Goma, Nyiragongo ndetse na Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo bari batangiye kwinubira ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, kuba iri huriro ryarananiwe guhangana n’ibibazo by’umutekano, nk’uko ibyo byatangajwe n’umwe mu banyamakuru Babanyekongo, Ronely Ntibonera.

Yagize ati: “Hashize iminsi itari mike, gucika intege bimaze kwigarurira imitima y’abaturage baturiye Goma, Kalehe na Nyiragongo. Kubera ko abashinzwe umutekano bananiwe guhangana n’ibibazo bijanye n’umutekano. Umutekano ugenda ukomeza kuba muke aho kuba mwiza.”

Yakomeje agira ati: “Abanyekongo bageze aho bumva bahekeje, kubera imanza z’ubwicanyi bwaburi munsi. Abari inyuma y’ubwo bwicanyi hadomwa urutoki Wazalendo na FDLR, kandi bazwiho gufasha Igisirikare cya leta ya perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, kurwanya M23.”

             MCN.
Tags: Abaturage ba Goma barayitabaza kubagobokaGuhagarara nezaM23Mubice yabohoje
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Abandi basivile babiri bishwe batewe amabuye, mu mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Abandi basivile babiri bishwe batewe amabuye, mu mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?